• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
14/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
14/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
14/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Nyanza: Urubanza rwa Urayeneza Gerard na bagenzi be rwagombaga gusomwa rwongeye gusubikwa

Umwanditsi
February 24, 2022

Urukiko Rukuru, Urugereko Rukurikirana Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rukorera i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, rwasubitse isomwa ry’urubanza ruburanirwa mu bujurire ruregwamo Urayeneza Gérard wahoze ayobora Kaminuza ya Gitwe hamwe na bagenzi be.

Urayeneza, yahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuzimiza ibimenyetso by’amakuru byerekeye Jenoside, ahanishwa igifungo cya burundu.

Abareganwa na we barimo Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique, Nsengiyaremye Elisée, Munyampundu Kinihira Léon na Ruganizi Benjamin uburana udahari nyuma yo gutoroka ubutabera.

Byari biteganyijwe ko uru rubanzwa rusomwa kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare  2022, ariko rwimuriwe kuya 31 Werurwe uyu mwaka wa 2022.

Abari bitabiriye isomwa ry’uru rubanza bari bategereje ko imyanzuro isomwa maze umucamanza avuga ko uru rubanza rutari busomwe ahubwo rugomba kuzasomwa ikindi gihe kubera ko umwe mu bagize inteko iburanisha uru rubanza ikuriwe na Muhima Antoine yinjiye mu rubanza nyuma, ndetse aza guhura n’uburwayi bwatumye atinda gusoma Dosiye, ariko ubu yarayisomye hasigaye igihe cyo kwandika imyanzuro.

Urayeneza Gerard, yajuririye igihano cy’igifungo cya burundu yahamijwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga naho bagenzi be bagiye bahabwa imyaka 8 bashinjwa kuzimiza amakuru, ibimenyetso byerekeye amakuru ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga