• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
11/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
11/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
11/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Nyarugenge: Hafatiwe imodoka ipakiye ibicuruzwa bya magendu

Umwanditsi
April 14, 2019

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 12 Mata 2019, Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Nyamirambo, yafashe imodoka RAB 761 U yo mu bwoko bwa ISUZU TROOPER ipakiye ibicuruzwa bya magendu bitandukanye.
Iyo modoka yari itwawe na Nzabahimana Alphonse w’imyaka 33 yari ipakiye ibicuruzwa birimo amabaro 10 y’imyenda ya caguwa, amasafuriya 127 n’ibindi bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko iyo modoka yafatiwe mu kagari ka Cyivugiza n’abapolisi bari mu kazi.

Yagize ati” Abapolisi bari mu kazi bagenzura imodoka zikora zidafite ibyangombwa byuzuye ndetse n’izitwara ibintu bitemewe, mu kuyigenzura niko kuyifatana iyi magendu “.

Nzabahimana Alphonse akimara gufatwa yavuze ko yahawe ikiraka cyo kugeza ibi bicuruzwa mu Mujyi abikuye mu y’indi modoka ku giti k’inyoni.

CIP Umutesi avuga ko kariya gace gakunze kuba inzira y’abatunda bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge na magendu ari nayo mpamvu Polisi ikunze kuhabafatira, yongeraho ko nubwo Nzabahimana avuga ko ari ikiraka yahawe atavuga imodoka yabimuhaye aho yavaga ndetse naba nyirabyo.

Umuvugizi avuga ko ibi bicuruzwa byahise bishyikirizwa ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ( Revenue Protection Unit) ishami rya Nyarugenge.

Akomeza avuga ko ubucuruzi bwa magendu budindiza ubukungu n’iterambere by’igihugu, aho usanga ibicuruzwa bikorerwa mu nganda z’imbere mu gihugu cyangwa byinjijwe mu buryo bwemewe n’amategeko bitagurwa cyangwa se bikagurwa ku giciro cyo hasi.

Yagize ati” Magendu idindiza ibindi bicuruzwa kuko ba nyirabyo babigurisha ku giciro cyo hasi. Inadindiza kandi iterambere ry’inganda zo mu gihugu kuko ibyinjijwe bidasoze bibangamira icuruzwa ry’ibikorerwa mu gihugu no hanze yacyo kandi bikagabanya n’umusaruro.
Yongeraho ko magendu inyereza imisoro n’amahoro kandi ariyo yubaka ibikorwaremezo nk’amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi.  Agasoza asaba buri wese kuyirwanya no gutanga amakuru y’abayicuruza kuko igira ingaruka ku muryango nyarwanda.

Ingingo 199 mu mategeko ajyenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African community management act) itegenya ko uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri n’ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanwe. Inateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mu gihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amadorari y’Amerika atarenze 5000$.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga