Nyirakuru wa Barack Obama yitabye Imana ku myaka 99 y’amavuko

Sarah Obama, ufatwa nka nyirakuru w’uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama yapfuye, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byo muri Kenya.

Barack Obama yitaga uyu mukecuru ‘nyogokuru Sarah’. Ikinyamakuru Daily Nation kivuga ko umukobwa we Marsat yemeje ko Sarah, w’imyaka 99, yaguye mu bitaro bya Jaramogi Oginga Odinga mu mujyi wa Kisumu.

Sarah Obama

Sarah Onyango Obama yari umugore wa gatatu w’umugabo wabyaye Barack Obama Sr, se wa Barack Obama wabaye perezida wa Amerika. Nta makuru arambuye aratangazwa ku mpamvu y’urupfu rwa Sarah Obama.

Nkuko BBC ibitangaza, Sarah yabaga ahitwa Nyang’oma Kogelo, muri hafi 50Km uvuye mu mujyi wa Kisumu uri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Kenya.

Obama yagize igihe aza gusura uyu ‘nyirakuru’.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →