Nyuma y’imyaka 37 mu burezi, College APPEC ikomeje urugendo rwo gutanga umusanzu mu burezi

Ni College APPEC Remera-Rukoma TVET School, cyatangiye ari ikigo cy’ishuri ryigenga cyashinzwe n’ababyeyi mu 1984, giherereye mu Murenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi. Ubu ni ikigo gifashwa na Leta ku bw’amasezerano, itanga ibikoresho ikanahemba abakozi. Abagishinze, bavuga ko bahinduye icyerekezo kuko cyashinzwe hagamije gufasha abana bahezwaga mu burezi kubera ivangura n’ihezwa ry’ubutegetsi bwariho. Ubu kubera imiyoborere myiza, gahunda ni ugufasha Leta mu gutanga umusanzu mu burezi.

Mubirigi Paul, umwe mubagize igitekerezo cy’ishingwa ry’iki kigo yabwiye intyoza.com ko kubera Politiki y’iheza ndetse n’ivangura mu banyarwanda by’umwihariko mu bana b’abanyeshuri byakorwaga n’ubutegetsi bwariho mbere, bafashe iya mbere mu gushaka igisubizo cy’abana babuzwaga kwiga, atari uko ari abaswa, ahubwo kubera iyo Politiki mbi yariho.

Iyo nyubako ni imwe muzo abanyeshuri biyubakiye, ni nayo bakoraramo imyitozo yo kubaka.

Agira ati“ Ikigo gishingwa mu 1984, intego yajyanaga n’ibihe twari turimo, icyo gihe twari dufite amashuri menshi ya Leta. Ayigenga ahanini yabaga ari ay’abihaye Imana(Kiliziya). Leta niyo yashyiraga abanyeshuri mu mashuri mu buryo (conditions) twese tuzi, cyane cyane yabuzaga abantu bamwe kwiga. Ibyo byari condition (uburyo) buruhije cyane kubana bamwe na bamwe, kubera uko abantu bavutse, ibyo bitaga amoko n’aho baturuka”.

Akomeza ati“ APPEC yagiyeho ishaka gusubiza icyo kibazo, kugira ngo abo bana nabo bashobore kwiga. Yariyo mpamvu ikomeye kuko ntabwo byari ubucuruzi, byari ukugira ngo abo bana bashobore kwiga kandi koko cyabaye igisubizo ku bana benshi cyane kugera mu gihe cya 1994”. Avuga ko basigasiye uburenganzira bw’abari bagiye kuvutswa amahirwe yo kwiga nk’abandi bana b’Abanyarwanda.

Mubirigi, akomeza avuga ko iyo mpamvu y’ishingwa ry’iri shuri yasubijwe ndetse ikagera ku ntego kuko hari abana benshi babashije kwiga nta mbogamizi z’amoko ndetse n’aho bakomoka. Ashimangira ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu izo mbogamizi zose zashize, ikigo kigafata icyerekezo gishya kijyanye na Politiki nziza y’Igihugu yo guteza imbere uburezi bufite ireme kandi budaheza.

Nyuma y’imyaka 37 ishize, Mubirigi ahamya ko uko Igihugu cyiyubaka nyuma y’ibihe bibi cyanyuzemo, ari nako nk’ababyeyi bashinze ikigo bakomeje kwiyubaka no gutanga umusanzu mu burezi, banishimira cyane uko bagobotse ababyeyi n’abana mu bihe byari bigoye. Gusa avuga ko urugendo rwo gufasha Igihugu muri Politiki y’Uburezi rwo ngo rukomeje.

Mugwaneza Francois, Perezida w’inama y’ubutegetsi ya APPEC Remera-Rukoma TVET School ari nawe mu buryo bw’amategeko uhagarariye ikigo(Represantant Legal) avuga ko amasomo ikigo cyatangaga mbere ubu byinshi byahindutse, bakaba bitaye ku bintu biri Tekinike mu rwego rwo guha abana ubumenyi mu myuga izabafasha kwibeshaho no kwihangira imirimo.

Mugwaneza Francois/ Représentant Légal APPEC

Mugwaneza, ahamya ko icyo bitayeho nk’ubuyobozi muri APPEC ari ugukora ishuri rikomeye kandi ry’ikitegererezo ku buryo umwana uharangije aba ashobora kwikorera, ariko kandi n’umukeneye akaba azi neza ko abonye umukozi w’umuhanga, ufite indangagaciro z’umuco Nyarwanda no gukunda umurimo.

Asaba ababyeyi kwibuka ko ikigo cyonyine kitageza umwana ku rwego rukwiye hatabayeho ubufatanye. Ashima ubuyobozi bw’inzego za Leta zitandukanye uburyo babahora hafi nk’ikigo ariko kandi no mu gufasha abana hagamijwe kubaremamo abantu bazagirira Igihugu akamaro.

Harelimana Prosper, Umuyobozi wa College APPEC Remera-Rukoma TVET School, avuga ko ikigo ayoboye ubu gifite abanyeshuri 300 biga ibijyanye na Tekinike mu gihe mbere bigaga gusa ibijyanye n’amasiyanse. Muri aba banyeshuri, Abakobwa ni 181 mu gihe abahungu ari 119.

Harelimana Prosper/Dri APPEC

Ashimangira ko aterwa ishema no kuba abana biga neza kandi bagatsinda amasomo bose, bakagira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’Igihugu kuko mu masomo bahabwa abafasha ubwabo, bagafasha ikigo mu bikorwa bitandukanye byaba ibyo bigiraho n’ibyo bakoresha, ariko kandi bakanatanga umusanzu wabo mu baturage igihe bibaye ngombwa.

College APPEC Remera-Rukoma TVET School, yibanda cyane ku kwigisha Ubwubatsi, Ikoranabuhanga, Bizinesi ndetse n’Icungamutungo. Umuyobozi w’Iki kigo, ashimira cyane ubufasha bahabwa na Minisiteri y’Uburezi binyuze mu bigo byayo bifite aho bihuriye n’amasomo batanga, agashimangira ko bazakomeza guha abana uburere n’ubumenyi bukwiye, bibubakamo Umunyarwanda w’ejo hazaza, uzagirira akamaro umuryango n’Igihugu. Asaba ababyeyi ubufatanye mu gukomera ku nshingano bahuriyeho yo kurera aba bana.

Iyi mashine ikoreshwa mu bwubatsi, mu kuvanga umucanga na Sima.
Icyumba kigishirizwamo ikoranabuhanga( ibijyanye na computer)
Isomero
Ikibuga cy’imikino y’amaboko cyubatswe n’abanyeshuri.
Aho abanyeshuri bigira kubaka kuzamura inkuta.
Amazi banywa atunganyirizwa muri iyi Tanki.
Iyi ni inzu y’ibiro by’ubuyobozi. Hari gahunda yo kuvugurura kimwe n’izindi nyubako zishaje mu kigo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →