Nyuma y’imyaka 42 abanyamurenge batagira Umudepite watowe, babonye umwe

Ubwoko bw’Abanyamulenge muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, bwiganje cyane cyane muri Teritware za Uvira, Fizi na Mwenga mu ntara ya Kivu y’epfo(Sud-Kivu), mu majwi yatangajwe na Komisiyo y’amatora-CENI muri iki gihugu kuri uyu wa 12 Mutarama 2019, uwitwa Moïse Nyarugabo yatowe.

Nyuma y’uko kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Mutarama 2019, CENI itangaje ibyavuye mu matora y’aba députés(intumwa za rubanda) bo mu rwego rw’igihugu 《Députés Nationaux 》, umunyamulenge witwa Me Moïse Nyarugabo yatowe n’abanyagihugu bose ba teritware ya Uvira biganjemo cyane Abapfurero, Abavira n’Abanyamulenge.

Bwana Moïse Nyarugabo, atowe ari umunyamulenge wa kabiri ugiye mu nteko ishingamategeko i Kinshasa nyuma y’imyaka 42. Uwambere wo muri ubu bwoko ushimwa nabenshi mu banyamurengeni Gisaro Muhoza watowe mu mwaka w’1977, imyaka ikaba yarishize ari 42 nta mushingamategeko n’umwe watowe muri ubu bwoko.

Ikinyamakuru Intyoza.com cyabajije Me Bukuru Ntwari (umunyamategeko) uri i Bukavu muri Kivu y’Epfo( Sud Kivu ) uko Abanyamulenge bakiriye iyi ntsinzi, akibwira ko ibyishimo nubwo ari byose mu banyamurenge ariko ngo ntabwo byabaye ibya Abanyamulenge gusa kuko Moïse yatowe n’abanyagihugu bose ba teritware ya Uvira.

Me Bukuru Ntwari kandi yabwiye Intyoza.com ko Moïse Nyarugabo yatorewe muri  Teritware ya Uvira aho Gisaro yatorewe, naho aba kandida ba Fizi na Mwenga bari muri aya matora ngo ntawatowe.

Umunyamategeko Moïse Nyarugabo yakunze kumvikana kenshi mu bitangazamakuru bitandukanye byo mukarere n’ibyo hirya no hino ku Isi avuga kuri Politiki ya Kongo, aho yaharaniraga uburenganzira bw’abakongomani by’umwihariko ubwoko bw’abanyamulenge akomokamo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →