Papa Francis yanze ubwegure bwa Cardinal Marx w’inkoramutima ye

Cardinal Marx, umwe mu nkoramutima za Papa Fransisiko, yamwandikiye mu kwezi gushize amusaba kwegura kubera ibibazo mpuzabitsina ku bategetsi ba Kiliziya. Yangiwe kwegura ahubwo asabwa kuguma mu nshingano.

We ku giti cye ntacyo akekwaho cyangwa ashinjwa. Gusa avuga ko kwegura ari uburyo bwo kwerekana ko “bibabaje kubona muri Kiliziya harimo abantu badashaka kwemera uruhare rwabo mu rukozasoni rwabaye ishyano rwo gufata abayoboke ba kiliziya ku ngufu, kandi bakanga n’uko biganirwaho“.

Papa Fransisiko yamushubije uyu munsi, ati: “Ndemeranywa nawe ko ari ikibazo cy’ishyano. Tugomba kwirengera ayo mateka, buri muntu ku giti cye no mu rwego rw’umuryango wacu. Ntabwo dushobora gukomeza kwirengagiza uru rugomo. Muvandimwe wanjye, ngicyo igisubizo cyanjye. Ariko komeza inshingano zawe z’Arikiyepiskopi wa Munich”.

Cardinal Marx nkuko VOA ibitangaza, yatangaje ko yemeye icyemezo cya Papa Fransisiko kubera ko agomba kumwumvira. Ariko na none, mu itangazo yashyize ahagaragara, ati: “Byantunguye ko yanshubije vuba kandi akangumisha mu mirimo yanjye”.

Cardinal Marx

Cardinal Reinhard Marx afite imyaka 67 y’amavuko. Amaze imyaka 14 ayobora Arkidiyoseze ya Munich. Ni umwe kandi mu bagize akanama k’Abakaridinari bake cyane bagira inama Papa Fransisko mu byo kuvugurura guverinoma ya Vatikani, bita “Curie romaine” mu Gifaransa. Ni n’umuhuzabikorwa w’inama ya Papa igenzura imikoreshereze y’imali ya Vatikani.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →