Paris: Ubuhamya bw’Abapadiri mu rubanza rwa Muhayimana Claude bwanenzwe na Me Gisagara

Mu rubanza rukomeje kubera i Paris mu Gihugu cy’Ubufaransa, ruregwamo Umunyarwanda Muhayimana Claude w’imyaka 62, ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyamategeko Gisagara Richard, akurikije ibyavuzwe na Padiri Niyonsaba Canisius na Padiri Jean Francois Kayiranga bashinjura uregwa, asanga bombi bagoreka nkana amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko Kiliziya gatolika igifite urugendo rurerure mu kugenzura abayikorera.

Aganira n’umunyamakuru uri i Paris, Saro Francine Andrew woherejwe n’umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro-Pax Press gukurikirana uru rubanza, Me Gisagara Richard uhagarariye inyungu z’abaregera indishyi muri uru rubanza, yagaragaje impungenge yatewe n’ibyo aba bapadiri bavuga, aho kuri we abona ko birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugoreka amateka yayo.

Me Gisagara, avuga ko isano aba ba Padiri bafitanye n’urubanza ari uko bose bageze aho ibyaha biregwa Muhayimana Claude byakorewe (Kibuye), ko umwe ariwe Padiri Niyonsaba Canisius yahamagajwe ku bushake mu rukiko na Perezida w’iburanisha, mu gihe undi ariwe Padiri Jean Francois Kayiranga yahamagajwe biturutse ku busabe bw’abunganira uregwa ngo aze gutanga ubuhamya.

Me Gisagara, agaruka cyane kuri Padiri Jean Francois Kayiranga n’ubuhamya yatanze, aho avuga ko kuri we atari inshuro ya mbere ahamagawe mu rukiko kugira ngo aze gushinjura abantu baba bakurikiranyweho Jenoside. Avuga ko yigeze anahamagarwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda I Arusha mu rubanza rwa Padiri Seromba waburanye agahamwa n’ibyaha ndetse akanakatirwa n’uru rukiko.

Avuga ko uyu Padiri Jean Francois Kayiranga, I Paris mu rukiko rwa Rubanda yabwiye urukiko ko rukwiye kwitondera abantu baza gutanga ubuhamya baturutse mu Rwanda, ko kandi kubwe asanga Muhayimana Claude arengana, ko rero akwiye kurenganurwa akarekurwa.

Amakenga ya Me Gisagara, ashingiye ahanini ku magambo y’ubuhamya bw’uyu Padiri Jean Francois Kayiranga, aho asanga ngo yaritandukanije no kuvuga ukuri ku byo azi, yabonye bikorwa cyane ko ngo yari ku Kibuye igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga. Avuga ko arenga ku kugaragaza ukuri azi kandi yabonye ubwe, ahubwo ngo agahita imbere y’urukiko yanzura asaba ko uregwa arengana, ko yarenganurwa. Me Gisagara ashimangira ko ibi bihita byerekana uruhande ahagazeho.

Mu rukiko, kimwe mu bisubizo Me Gisagara Richard yahawe na Padiri Jean Francois Kayiranga ku kibazo yari amubajije ku rwandiko Abapadiri (nawe arimo) bandikiye Cardinal Echigaray waje mu Rwanda mu Gihe cya Jenoside, avuga ko iki gisubizo atari icyo kwihanganirwa, kuko ngo kimwe muri ibyo babwiye Cardinal Echigaray ni uko ngo kuva Perezida Habyalimana yapfa, abantu bahungiye mu ma Eglises( insengero) ngo ariko kubera ko bamwe mu ba Padiri harimo abari ibyitso bya FPR ngo bari bafite n’intwaro n’inzandiko zigaragaza yuko ari ibyitso, byateye uburakari abaturage bituma bica abantu bose bari barimo batitaye k’uwari icyitso cya FPR cyangwa utari cyo”.

Me Gisagara Richard, avuga ko aya ari amagambo yakoreshejwe cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe kumvisha abantu ko iyo ari impamvu yo kwica abo bamaze kwita ibyitso bya FPR. Ashimangira ko iyi ari imvugo yakoreshejwe hategurwa Jenoside, kandi yanatumye ibyakozwe bishoboka, bikitabirwa. Ibi ngo n’imbere y’urukiko, Padiri Jean Francois Kayiranga yarongeye arabishimangira.

Kubwa Me Gisagara Richard, asanga ibi bikorwa na Padiri Jean Francois Kayiranga ari ibintu bibabaje kandi bikomeje kugaragara, akavuga ko “ Urwishe yanka ruracyayirimo”. Avuga ko Kiliziya Gatolika ikwiye kwikorera ubushakashatsi ku bantu bayo ikoresha, ikareba mu bantu ikoresha niba ntabakomeza kuvanga ibintu no gutoba Amateka, bayagoreka ku bushake. Aha niho kuri we ahera ahamya ko hakiri byinshi Kiliziya ikwiye gukosora.

Muhayimana Claude yavutse mu 1961, urubanza rwe ruraburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa kuva kuwa 22 Ugushyingo kugeza ku wa 17 Ukuboza 2021. Akurikiranyweho ubufatanyacyaha nk’icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko yafashije abigambiriye abasirikare n’interahamwe inshuro nyinshi aho yabatwaraga mu modoka akabageza aho bajyaga kwica Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ku misozi ya Karongi, Gitwa ndetse na Bisesero. Aha Kibuye, ni hamwe mu bice byiswe zone Turquoise, habaga ingabo z’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Munyaneza Theogene / intyoza. com

Umwanditsi

Learn More →