Pasiteri muri ADEPR yahagaritswe ku mirimo akekwaho ubusambanyi

Pasitori wo mu itorero rya ADEPR mu Rwanda, yahagaritswe n’ubuyobozi bw’itorero nyuma yo kuvugwa ko akekwaho gusambana n’umugore w’abandi.

Safari Theogene, umupasiteri mu itorero rya ADEPR mu karere ka Rulindo mu ntara y’amajyaruguru, amakuru ava i Rulindo aravuga ko yafashwe ari gusambana n’umugore w’abandi akajya kwimanika mu mugozi urupfu rukamwanga.

Nyuma yo kubona ko ibyo yakoze byamenyekanye ngo bitewe n’uko yari amaze gufatwa, Pasiteri Safari ngo yafashe icyemezo kigayitse cyo gushaka kwiyahura mu mugozi ariko yiyibagiza ko iyo umunsi utaragera ngo Imana iguhamagare n’urupfu rutakwemera.

Amakuru agera ku kinyamakuru intyoza.com, avuga ko uyu mu pasiteri w’itorero ADEPR yafashwe asambana n’umugore utari uwe mu mpera z’iki cyumweru dushoje.

Amakuru kandi y’uko uyu pasiteri Safari akekwaho gusambana n’umugore w’abandi yemezwa na bamwe mubayobozi muri aka karere nubwo batifuje ko amazina yabo atangazwa.

Uyu Pasiteri Safari, ubwo yafataga icyemezo cyo kwimanika mu mugozi ngo kubera ikimwaro, yatabawe atarapfa umugozi umugeze ahabi awukurwamo ari intere ubu ni muzima.

Umuvugizi w’itorero ADEPR mu Rwanda Rev Pasiteri Jean Sibomana uri ku ifoto y’iyi nkuru, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru inyoza.com, yemeje aya makuru avuga ko ari nayo mpamvu ubu Pasiteri Safari Theogene yakuwe mu nshingano ze akaba atakiri Pasiteri wa ADEPR.

Rev. Pasiteri Jean Sibonama wirinze kugira byinshi avuga, mu magambo make yagize ati:” ibyo nibyo twamenye, ni nabyo byatumye tumwambura inshingano”.

Ubwo ikinyamakuru intyoza.com cyageragezaga kuvugana na Pasiteri Safari Theogene, yitabye, abwiwe ko umushaka ari umunyamakuru amusaba kongera mu kanya, nyuma y’iminota 20 yongeye guhamagarwa yanga kwitaba Telephone, hakoreshejwe indi Telefone iritabwa ariko yitabwa murindi jwi, uwayitabye amaze nawe kubwirwa ko uhamagaye ari umunyamakuru yavuze ko Pasiteri yayisize, abajijwe igihe agarukira kandi yari amaze gutanga gahunda yahise akupa Telefone.

Inkuru yatangajwe mbere yavuguruwe nyuma yo kuvugana na Pasiteri Safari Theogene nubwo nta mwanya yashatse gutanga wo kugira icyo atangariza ikinyamakuru intyoza.com

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →