Perezida Kagame yavuze ku bushotoranyi bw’Ibihugu bituranyi n’u Rwanda bifasha FDLR na RNC

Mu ijambo rya Perezida Paul Kagame riha ikaze abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2019 yavuze ko u Rwanda rufite umutekano uhamye kandi ari nako bizahora. Ko umubano n’ibihugu bya afurika umeze neza usibye bimwe mu bihugu bituranyi bikomeje gufasha imitwe nka FDLR, RNC n’abandi bagamije guhugungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, ubwo yifurizaga abanyarwanda umwaka mushya wa 2019, yavuze ku gukomera k’u Rwanda mu mutekano n’imibanire n’ibihugu bya afurika no mu karere muri rusange. Yavuze ko hari bimwe mu bihugu bituranyi ateruye ngo atangaze amazina yabyo bikomeje gutiza umurindi imitwe nka FDLR, RNC n’abandi ngo bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati “ Kubera ubumwe twubatse n’ubumenyi bw’abanyarwanda, Igihugu cyacu kirakomeye kandi gifite umutekano uhamye, ni nako bizahora. Umubano wacu n’ibihugu bya Afurika umeze neza, ariko haracyari ibibazo duterwa na bimwe mu bihugu duturanye. Bamwe mu baturanyi bacu bakomeje kugerageza gufasha kuzanzamura imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka FDLR, RNC n’abandi.”

Perezida kagame, akomeza avuga ko ibi bikorwa bibangamira ibikorwa byiza ubundi ngo bisanzwe biranga umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba n’umutekano w’Akarere muri rusange.

Avuga ku myifatire ya kimwe mu bihugu bituranyi atashatse kuvuga mu izina, yagize ati” Imyifatire ya kimwe muri ibyo bihugu ntidutangaza, ahubwo dutangazwa n’icyo gihugu kindi aho ibimenyetso dufite nabo bagomba kuba bafite byerekana ko bafatanya ku mugaragaro n’ubwo babihakana mu ruhame.”

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, akomeza avuga ko iki kibazo bazakomeza kukiganira n’aba baturanyi mu rwego rw’imikoranire n’imibanire myiza y’ibihugu bya Afurika.

Perezida Paul Kagame, yasabye abanyarwanda gukomeza gukora imirimo yabo batarangara. Yijeje abanyantege nke bakeneye ubufasha ko bazafashwa kuko ngo gufasha ari ibisanzwe mu muco w’Abanyarwanda. Yavuze ko ubumwe n’ubufatanye bw’abanyarwanda aribyo bizafasha mu kugeza u Rwanda ahakwiye, ahifuzwa.

Munyaneza theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →