Perezida Samia Suluhu wa Tanzaniya yasabye abadepite kutamugereranya n’uwo yasimbuye

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yasabye abagize inteko ishingamategeko kureka impaka zo kumugereranya n’uwo yasimbuye John Magufuli.

Yavuze ko ababajwe no kuba inteko ishingamategeko ijya impaka ku ho atandukaniye n’uwo yasimbuye – wapfuye ku itariki ya 17 y’ukwezi kwa gatatu – aho kwibanda kuri gahunda ya leta.

Uyu perezida – washimagijwe nk’udafite ubwoba bwo kwerekeza igihugu mu cyerekezo gishya – yavuze ko we n’uwo yasimbuye ari “ikintu kimwe”. Yavuze ko arimo kwibanda ku gukomeza umurimo Bwana Magufuli yatangiye.

Yavuze ko biteye impungenge kubona “ikintu kirimo kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ari cyo kiba ngenderwaho mu mpaka zo nteko ishingamategeko”.

Mu ijambo yavugiye mu nama nkuru yo ku rwego rw’igihugu yateguwe n’abakuru b’amadini mu kwibuka uwari Perezida Magufuli no gusengera abategetsi bashya, Madamu Samia yagize ati:” Twagakwiye kuba tujya impaka ku gutora ingengo z’imari za leta… Mureke dukore mu buryo inteko ishingamategeko ikwiye kuba ikora…”.

Perezida Samia yavuze ko yamaze gushyiraho itsinda ryihariye ryo kujya inama ku cyorezo cya coronavirus kandi ko yasabye abaturage ba Tanzania gufata ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iyi virusi.

Izo ngamba zirimo kwambara udupfukamunwa, gukaraba intoki neza ndetse no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Madamu Samia yabaye Perezida wa mbere wa Tanzania w’umugore nyuma y’urupfu rwa Perezida Magufuli.

Kuva yagera ku butegetsi nkuko BBC ibitangaza, amaze gukora impinduka zigaragara, zirimo gushyiraho iryo tsinda ryihariye ryo kujya inama kuri Covid-19. Uwo yasimbuye yakerensaga ubukana bw’iyo virusi. Perezida Samia yanemereye ibitangazamakuru bimwe byari byarahagaritswe kongera gukora.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →