Perezida Trump agiye gutegeka ko zimwe mu ngabo ziri muri Iraq na Afghanistan zicyurwa

Igisirikare cy’Amerika cyiteze ko Perezida Donald Trump ategeka ko abandi basirikare bakurwa muri Afghanistan no muri Iraq, nkuko abategetsi bo mu biro bikuru by’ingabo z’Amerika babibwiye ibitangazamakuru byo muri iki gihugu.

Abo muri Afghanistan bazagabanywa bave kuri hafi 5,000 bagere ku 2,500 bitarenze hagati mu kwezi kwa mbere, nkuko abo bategetsi babivuze. Muri Iraq, bazagabanywa bave ku 3,000 bagere ku 2,500.

Mbere, Perezida Trump yari yaravuze ko ashaka ko abasirikare “bose” b’Amerika baba bamaze gusubira iwabo bitarenze kuri Noheli y’uyu mwaka.

Arimo kwanga kwemera ko yatsinzwe na Joe Biden mu matora ya perezida yo ku itariki ya 3 y’uku kwezi kwa 11 uyu mwaka wa 2020.

Ibitangazamakuru byo muri Amerika byavuze ko uko gucyura ingabo byagombye kuba byarangiye bitarenze ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa mbere, habura iminsi ngo habe umuhango w’irahizwa rya Bwana Biden nka Perezida wa 46 w’Amerika.

Ariko iyo gahunda yatangajwe ko Bwana Trump afite, mu buryo butamenyerewe irimo kunengwa n’umurepubulikani mugenzi we – senateri Mitch McConnell ukuriye abarepubulikani muri sena.

Senateri McConnell yaburiye ko intagondwa “zashimishwa” n’icyo gitekerezo. Avugira muri sena ejo ku wa mbere tariki 16 Ugushyingo 2020, uyu senateri wa leta ya Kentucky yagize ati: “Turimo kugira uruhare ruto ariko rw’ingenzi mu kurinda umutekano w’Amerika n’inyungu z’Amerika tubirinda abakora iterabwoba bakwifuza ko ingabo zikomeye cyane zigamije ineza ku isi zizinga ibyazo zikajya iwabo. Ibyo [abakora iterabwoba] babyishimira”.

Trump asanzwe abivugaho iki?

Perezida Trump amaze igihe asaba ko ingabo z’Amerika zisubira iwabo ndetse yanenze ibikorwa byo kohereza ingabo z’Amerika mu mahanga avuga ko ibyo bitwara amafaranga menshi kandi nta musaruro.

Mu mpera y’icyumweru gishize, abakuru b’igisirikare cy’Amerika babwiwe iby’uko gucyura ingabo biteganyijwe kuba, nkuko bivugwa n’abategetsi bavuganye n’ibiro ntaramakuru Associated Press.

Harimo gutegurwa itegeko-teka ariko ntabwo rirohererezwa abakuriye ingabo, nkuko abo bategetsi bakomeje babivuga.

Mu kwezi kwa cyenda, ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika – Pentagon – byatangaje ko bigiye gucyura abarenga kimwe cya gatatu cy’ingabo z’Amerika muri Iraq mu gihe cy’ibyumweru – bakava hafi ku 5,200 bakagera ku 3,000.
Icyo gihe, Jenerali Kenneth McKenzie ukuriye ingabo z’Amerika mu karere k’uburasirazuba bwo hagati yavuze ko abasigaye bazakomeza kugira inama no gufasha ingabo za Iraq “guhumbahumba aba nyuma basigaye” bo mu mutwe w’intagondwa wiyita leta ya kisilamu (IS).

Kuki izi ngabo zagiye muri Afghanistan na Iraq?

Mu 2003 ni bwo urugaga rw’ingabo z’amahanga ziyobowe n’Amerika zateye Iraq zigamije guhirika uwari Perezida Saddam Hussein, zivuga ko zigiye gushakisha intwaro kirimbuzi muri Iraq, byarangiye bigaragaye ko ntazari zihari. Ingabo z’Amerika ziri muri Afghanistan guhera mu 2001.

Urugaga rw’ingabo z’amahanga ziyobowe n’Amerika zahiritse ku butegetsi Abatalibani hashize ibyumweru habaye ibitero muri Amerika byo ku itariki ya 11 z’ukwa cyenda mu 2001, byakozwe n’umutwe wa al-Qaeda, wari ufite icyicaro muri Afghanistan.

Abatalibani bongeye kwisuganya baba umutwe w’intagondwa, kuburyo kugeza mu 2018 wakoreraga aharenga bibiri bya gatatu by’igihugu cyose cya Afghanistan.

Mu ntangiriro y’uyu mwaka ni bwo Amerika yatangiye gutahukana ingabo zayo izikura muri icyo gihugu, bijyanye n’amasezerano y’amahoro n’Abatalibani.

Gucyura ingabo cyari icyo Abatalibani bari basabye muri ayo masezerano yanditse amateka, yashyizweho umukono n’Amerika n’izo ntagondwa ku itariki ya 29 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2020.

Ariko abakuru b’ingabo, barimo na Jenerali McKenzie, nkuko BBC ibitamgaza, mu gihe cyashize baburiye ko ibiganiro by’amahoro hagati y’Abatalibani n’abategetsi ba Afghanistan bishobora gukomwa mu nkokora no kuhakura ingabo z’Amerika bikozwe mu buryo buhutiweho.

Munyaneza Theogene intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →