Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi, irashimirwa iby’ikorera abakoresha ibiyaga n’inzuzi

Abaturage hirya no hino baturiye ibiyaga n’inzuzi zitandukanye hano mu Rwanda, barishimira uburyo Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ridahwema kubafasha mu bikorwa byabo bitandukanye bakorera mu mazi. 

Nk’uko bamwe muribo batuye mu karere ka Rutsiro, hasanzwe hari icyicaro cy’iri shami babidutangarije, ngo iri shami rirabafasha cyane cyane mu butabazi igihe bagize ibibazo bitandukanye byo mu mazi, ndetse bakaba banabagira inama zinyuranye, kugirango ibikorwa by’abo baturage by’ubucuruzi bwo mu mazi n’uburobyi bikorwe neza.

Ndayisaba Salim ni umurobyi, atuye mu murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro yagize ati:” Iyo turoba hari ubwo duhura n’ibyago. Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, twari mu bwato buroba turi abantu icyenda, noneho bigeze saa sita z’ijoro umuhengeri uraza ari mwinshi turi mu kiyaga cya Kivu hagati kure mu mazi. Kuko dukoresha ubwato butatu buba bufatanye iyo turoba, bubiri bwararohamye noneho dutabaza Polisi yo mu mazi kuko dufite nimero zabo, bahita baza baradutabara, ariko ntitwarohamye kuko twari twambaye amajaketi yabugenewe atuma tutamanuka mu mazi hasi”.

Mugenzi we witwa Turikumwe Norbert, wo mu murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro we yagize ati:” ubusanzwe nanjye ndi umurobyi mu kiyaga cya Kivu. Jyewe na bagenzi banjye twagiye kuroba mu gihe cya saa kumi z’umugoroba, ariko kuko tutari twubahirije ahantu hagenewe uburobyi ahubwo twasatiriye inkombe z’ikiyaga kandi habujijwe imirimo y’uburobyi, baradufashe n’ibikoresho byacu bituma dutanga amafaranga y’amande mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro. Icyo gihe batugiriye inama yo kubahiriza amategeko yo kuroba none ubu twabaye abaturage beza ku buryo dukora umwuga wacu neza nta kibazo”. Uyu murobyi yakomeje ashishikariza bagenzi be kubahiriza ibyo basabwa byose kugira ngo uburobyi bukorwe neza.

Abapolisi bambaye umwambaro biteguye kwinjira amazi ngo batabare.
Abapolisi bambaye umwambaro biteguye kwinjira amazi ngo batabare.

Muhawenimana Fatuma, ni umubyeyi usanzwe ukora ibikorwa bye by’ubucuruzi, we n’abandi bifashisha ubwato mu kuvana no kugeza ibicuruzwa byabo mu turere twa Rubavu-Rutsiro-Karongi-Nyamasheke na Rusizi bifashishije ikiyaga cya Kivu.

Muhawenimana, avuga ko mu kwezi kwa Nyakanga 2016, ubwato barimo bose hamwe ari 85, bwagize ikibazo ubwo moteri yabwo yapfaga. Yagize ati:” twarayikoze biranga maze duhamagara Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi, iraza idutiza moteri yabo batugeza ku nkengero z’amazi badufasha kubukora burakira maze dukomeza gahunda zacu”.

Yakomeje avuga ko iyo bagize n’ibindi bibazo byo kugeza umurwayi kwa muganga bifashishije inzira y’amazi nabwo iri shami ribafasha. Yabivuze muri aya magambo:”Turabiyambaza bakadufasha kumugeza kwa muganga nta kiguzi badusabye kuko batubwiye ko biri mu nshingano zabo zo gutabara”.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi Chief Superintendent of Police (CSP) Methode Munyaneza, yavuze ko abaturage bakorera ibikorwa byabo mu biyaga no mu nzuzi zitandukanye byaba uburobyi, ubucuruzi n’ibindi, bakwiye kubikora bubahirije amategeko ndetse bakajya bamenyesha iri shami ibyerekeranye n’akazi n’ingendo zabo mu mazi kugira ngo babe bafashwa mu gihe habayeho ibyago runaka bishobora kuba byaterwa n’umuhengeri n’ibindi.

Yakomeje avuga ko icyo bashinzwe ari ugukora ibishoboka byose bakabungabunga umutekano w’ibikorwa byose bikorerwa mu mazi n’abayakoresha, kurengera ibidukikije harindwa ibinyabuzima ndetse no kurwanya abashobora gukoresha amazi bagamije ibikorwa bitemewe nk’ubugizi bwa nabi, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge, kwambukiranya imipaka nta byangombwa, n’ibindi.

Yasoje asaba ubufatanye bwa buri wese cyane cyane abaturiye ibiyaga n’inzuzi kugira ngo ikoreshwa ry’ayo mazi ribagirire akamaro, hatabayeho guhungabanya umutekano. Yasabye kandi abaturage ko mu gihe hari amakuru bakeneye kugeza kuri iri shami rishinzwe umutekano wo mu mazi haba mu bijyanye n’ubutabazi, ubufatanye mu kwicungira umutekano wo mu mazi cyangwa se bakeneye izindi serivisi baterefona nimero zitandukanye; 110, 0788311192, 0788311981,0788311543.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi, irashimirwa iby’ikorera abakoresha ibiyaga n’inzuzi

  1. Alpha rwabukamba September 22, 2016 at 4:30 am

    Natwe muri Rweru twishimira imikore myiza ya Polisi kuko idufasha mu gucunga umutekano cyane cyane abantu bishora mu burobyi batujuje ibyangombwa.

Comments are closed.