• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/11/25
Kamonyi: RIB yafunze uwiyitaga Umutoza w’ikipe y’Abana, azira gutwara Miliyoni z’Ababyeyi babo
20/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yateze ibiceri 200 gusa atsindira 2,465,813
20/11/25
HOWO(HOHO) ishobora kuba atari ikibazo, ahubwo abazitwara-ACP Boniface Rutikanga
20/11/25
Kamonyi-Rugalika: Hasojwe icyumweru cy’Umuryango hasezerana abarimo umaze imyaka 50

Polisi yerekanye abagabo batatu yafatanye udupfunyika 8000 tw’urumogi

Umwanditsi
May 13, 2019

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2019 Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo batatu bakekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu, aho bafatanwe udupfunyika 8000 tw’urumogi, batanzwe n’umushoferi bahaye ikiraka.

Abo bagabo ni Ndagijimana Francois w’imyaka 57, Mvukiyehe Charles imyaka 46 na Karangwa Felecien bafatiwe mu murenge wa Kimihurura berekeza Kimisagara aho bari bagiye kunogereza umugambi wuko barugeza ku bakiriya barwo.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP)  Marie Gorette Umutesi yatangaje ko aba bagabo kugira ngo bafatwe byagizwemo uruhare n’umushoferi wa Taxi Voiture bari bahaye ikiraka cyo kubatwara, agahitamo kubashyikiriza Polisi.

Ati “Umushoferi akimara guhabwa akazi ko kubatwara yagize amakenga yibyo agiye gutwara amenye ko ari ibiyobyabwenge niko gutekereza kubashyikiriza Polisi kugira ngo batoreka imbaga y’abaturarwanda, babicisha ibiyobyabwenge.”

Abafashwe bemeye ko uru rumogi barukuye hanze y’u Rwanda aho rwazanwe n’imodoka zisanzwe zitwara imizigo, rupakururirwa i Kabuga ari nabwo bashatse umushoferi wo kubageza aho bashaka kurujyana, ari nawe wabafatishije.

CIP Umutesi yashimimye umurava uyu mushoferi yagize wo gushyikiraza Polisi bano bagabo, agasaba n’abandi baturage ko bamufatiraho urugero rwiza mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe.

Ati “Yaba abatwara ibinyamiziga, abanyamaguru n’undi muturage wese bakwiye gufatira urugero kuri uyu mushoferi w’inyangamugayo. Yirengagije amafaranga bari kumwishyura, ahitamo kurengera ubuzima bw’abaturarwanda bwari kuzangizwa n’uru rumogi.”

Yakomeje agira ati “Turasaba buri wese kumva ko kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bikwiye kuba inshingano, abantu bagakomeza gutanga amakuru ku gihe y’ibyo bakeka ko byahungabanya umutekano bahamagara 112 umurongo utishyurwa.”

Umushoferi wari wahawe ikiraka cyo gutwara bano bagabo yavuze ko bamuhamagaye kuri telephone bakamubwira ko bafite ikiraka gishyushye bagiye kumuha ariko ngo akimara kumenya ko bafite urumogi ngo yahise yigira inama yo kubashyikiriza Polisi.

Yagize ati “Hari nka saa 23h30, abantu barampamagara bambwira ko hari umuntu ubahaye nimero yanjye bafite akazi bashaka kumpa, ngezeyo nsanga ni urumogi mpita numva ko ngomba kubashyikiriza Polisi batarangiza abaturage, naraje ngeze Kimihurura mbona abapolisi mpita mpagarara uruhande rwabo mbambwira ko abantu ntwaye bafite ibiyobyabwenge, bahita bafatwa.”

Yagiriye inama bagenzi be, ati “Bagenzi banjye dukora umwuga umwe dukwiye guhora dufasha inzego z’umutekano kurwanya ibiyobyabwenge kuko twese tuzi ko byangiza iterambere bikanahungabanya umutekano.”

Aba bagabo bakimara gufatwa bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) station Kimihurura kugira ngo hakorwe iperereza.

Baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye; bibarizwamo n’urumogi.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5917 Posts

Politiki

4167 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1035 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga