Polisi y’u Rwanda yashyikirije moto beneyo bayibiwe muri Uganda

Abajura bibye Moto mu gihugu cya Uganda bayambukana mu Rwanda none polisi y’u Rwanda yarayicakiye iyishyikiriza banyirayo.

Polisi y’u Rwanda yashyikirije ikigo cyo mu gihugu cya Uganda gikora ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuhinzi cyitwa International Institute of Tropical Agriculture-Uganda-IITA, moto yacyo yibwe ikaza gufatirwa mu Rwanda.

Moto yibwe, ni iyo mu bwoko bwa Yamaha ifite nomero ziyiranga UDX339Z yafashwe ku itariki 27 Werurwe na sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ngarama, mu karere ka Gatsibo.

Igikorwa cyo kuyihererekanya cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ku itariki 19 Mata hagati y’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi Mpuzamahanga n’ubutwererane muri Polisi Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP), Anthony Kulamba n’abakozi babiri ba IITA ari bo Ochola John na Ruzindana Antony.

Bamaze kuyishyikirizwa, Ochola yagize ati:” Iyi moto yibiwe i Kabare ku itariki 16 Mata, ku munsi wakurikiyeho twamenyesheje Polisi y’iwacu ko twayibwe maze itwizeza ko igiye kubikurikirana”.

Yakomeje agira ati:”Mu izina rya IITA, ndashima cyane Polisi y’u Rwanda kubera iki gikorwa cy’indashyikirwa cyo gufata moto yacu twari twibwe ndetse ikaba inayidushyikirije”.

Ruzindana, yamwunganiye agira ati:”Ikimara kwibwa twabimenyesheje umuyobozi wacu, ndetse mwizeza ko niba uwayibye yayijyanye mu Rwanda izafatwa nta kabuza. Nyuma y’ibyumweru bibiri yarampamagaye arambwira ati:”Ibyo wambwiye bibaye impamo moto yacu yafatiwe mu Rwanda”.

Yakomeje agira ati:”Ndashima Polisi y’u Rwanda n’iki gihugu muri rusange kuko gifite inzego z’ubuyobozi zihamye zikora ibikorwa nk’ibi by’indashyikirwa ndetse n’ibindi bitandukanye”.

ACP Kulamba, yavuze ko imikoranire myiza isanzwe  hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda ari yo yatumye iyi moto ndetse n’ibindi bintu bifatwa hanyuma bigashyikirizwa ba nyirabyo.

Yongeyeho ko hari izindi moto eshatu na none zafatiwe mu Rwanda mu minsi ishize zibwe muri Uganda zizashyikirizwa ba nyirazo mu minsi iri imbere.

Yagize ati:”Kurwanya ibyaha ndenga mipaka  bisaba ubufatanye hagati y’ibihugu cyane cyane Polisi zabyo binyuze  mu guhanahana amakuru yatuma hafatwa abafite imigambi yo kubikora cyangwa abamaze kubikora”.

ACP Kulamba, yakomeje agira ati:”Umuntu wibiwe mu Rwanda ndetse n’ucyeka ko icyo yibwe cyazanywe mu Rwanda ajye abitumenyesha ku gihe kugira ngo tubikurikirane mu maguru mashya tubashe kubifatana uwakibye”.

ACP Kulamba, Yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, birinda ibyaha muri rusange kandi baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru yatuma harwanywa ikintu cyose kinyuranije n’amategeko.

 

 

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →