Polisi y’u Rwanda yasoje ibikorwa byo kubungabunga amahoro yakoreraga mu gihugu cya Haiti

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 4 Kanama 2019, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe hageze itsinda ry’abapolisi 140 bavuye mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti (MINUSTAH) bazanywe n’indege y’Umuryango w’Abibumbye bayobowe n’umuyobozi wungirije w’iri tsinda Senior Superintendent of Police(SSP) Edward Kizza. Iri tsinda rikaba ari irya cyenda (9) ari naryo rya nyuma risoje ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (LONI) bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu gihugu cya Haiti.

Ubwo yakiraga aba bapolisi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yabifurije ikaze mu Rwanda no muri Polisi y’u Rwanda by’umwihariko, abashimira uko bitwaye mu kazi n’uko bagakoze neza bagahesha ishema igihugu cyabatumye.

CP Kabera yanabashimiye kandi ubwitange, umurava, ubunyamwuga ndetse n’umuco wo gufasha abaturage ba Haiti byabaranze ndetse n’igikorwa cyiza babatoje cy’umuganda, isuku n’isukura n’umuco wo kwigira.

Senior Superintendent of Police (SSP) Edward Kizza waje uyoboye iri tsinda yavuze ko mu gihe cy’umwaka bamaze mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti byagenze neza, cyane ko babanye neza n’abaturage ba Haiti.

Yagize ati “Abaturage ba Haiti twabanye neza dukorana ibikorwa bitandukanye nk’umuganda, ibikorwa by’isuku n’isukura n’ibindi. Umutekano urahari nta kibazo gihari abaturage baho baratuje kandi bishimiye igihe cyose twabanye n’ibikorwa bitandukanye twabagejejeho.”

SSP Kizza yavuze ko bimwe mu bikorwa itsinda ryabo ryakoze usibye kuba ryari rifite inshingano zihariye zo kurinda abasivili; banafashije insengero ebyiri haba mu buryo bwo kuzubaka no kuziha ibikoresho birimo intebe n’ibindi bitandukanye, banafashije ikigo nderabuzima bagiha imiti, banahaye kandi Gereza yitwa Jeremie amazi meza, banaha abagororwa imyenda yo kwambara n’ibyo kurya ndetse banaha bimwe mu bikoresho Polisi yo mu gace bakoreragamo bazajya bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi.

Inspector Alice Bayera umwe muri iri tsinda rivuye mu butumwa bw’amahoro wari unahagarariye abapolisikazi by’umwihariko, yavuze ko mu rwego rw’abagore bafashije abagore baho kuko hari ibibazo batashoboraga kubwira abagabo bakabibabwira bakabafasha kubikemura.

Yagize ati “Abagore baho baracyitinya, bumvaga ko akazi nk’aka twakoraga ari aka bagabo gusa, twagerageje kubigisha turabatinyura, twabakanguriye kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, tunabigisha gukorera hamwe kubera ko babonaga dukorera hamwe bakatwishimira n’abo tubatoza kugira uwo muco.”

Chief Sergeant Mapendo Claude nawe uvuye mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti yavuze ko kuva Polisi y’u Rwanda yatangira kujya kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki gihugu hari byinshi byahindutse.

Ati “ Ndashimira igihugu cyatwohereje mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti, inshingano badutumye zose twarazubahirije, mu by’ukuri kuva Polisi y’u Rwanda  yatangira kujyayo hari byinshi byahindutse mu gihugu cya Haiti, abapolisi baho basobanukiwe igipolisi cy’umwuga imikorere yacyo, twafashije abaturage baho mu bikorwa bitandukanye ikindi nk’uko igihugu cyacu kirangwa n’isuku nabo twarabibatoje.”

Twabibutsa ko iri tsinda rya 9 ariryo risoje ubutumwa bw’amahoro muri Haiti, rikaba ryari rifite inshingano zihariye zo kurinda abasivili.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi muri Haiti mu mwaka wa 2011. Aho abapolisi bagera 1360 aribo bamaze kujya muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haiti.

Bimwe mu bikorwa aba bapolisi bagiye bakora mu myaka icyenda bahabaye nk’uko bagiye basimburanwa, bubakiye abaturage amazu yo kubamo, bubaka insengero, imihanda, amashuri, bafashije ibigo by’impfubyi, ibigo nderabuzima, bagejeje amazi meza ku baturage, amagereza, ibigo bitandukanye n’ibindi bikorwa byiza bigamije iterambere ry’abaturage.

Ikindi aba bapolisi bakoze, batoje abaturage ba Haiti igikorwa cy’umuganda rusange ndetse n’umuco w’isuku n’isikura wo soko y’ubuzima bwiza.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →