Polisi y’u Rwanda yifatanije n’abaturage ba Kicukiro mu gikorwa cy’umuganda

Mu gikorwa cy’umuganda usoza kwezi kwa Nyakanga, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bifatanije n’abanyakicukiro bita cyane ku gutunganya aho abanyamaguru bambukira mu muhanda.

Mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2016 hirya no hino mu gihugu, Polisi y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bayo bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Gahanga akarere ka Kicukiro, igikorwa cyaranzwe ahanini no gusiga amarangi ahagenewe kwambukirwa n’abanyamaguru mu muhanda (Zebra Crossing).

Mu bitabiriye iki gikorwa harimo umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi Dr Ntivuguruzwa Celestin abahagarariye umuryango mpuzamahanga w’ubutwererane wa Koreya y’amajyepfo(KOICA), abahagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA), abayobozi b’akarere ka Kicukiro n’abahagarariye Polisi y’u Rwanda

Nyuma yo gusiga ayo marangi Dr Ntivuguruzwa yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera uruhare igira mu bikorwa byo guteza imbere igihugu, anayisaba gukomeza gushishikariza cyane cyane abatwara ibinyabiziga kwirinda impanuka.

Akaba yagize ati:”Dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu cyane cyane uyu muryango mpuzamahanga w’ubutwererane wa Koreya y’amajyepfo, dufite gahunda yo gusiga amarangi mu muhanda ahagenewe kwambukirwa n’abanyamaguru aho ariho hose hafi ya buri kigo cy’amashuri mu mujyi wa Kigali byanadushobokera tukanabikora no mu zindi ntara”.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne yavuze ko umuganda ari kimwe mu bisubizo abanyarwanda bishatsemo bagakora ibikorwa bibateza imbere ku buryo ubu n’abanyamahanga bigiye k’u Rwanda bakaba basigaye bakora umuganda mu bihugu byabo.

Nawe yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera umutekano usesuye iha abanyarwanda nabo bakabona uko bakora ibikorwa bibateza imbere.

Kabanda aganira n'abaturage
Nyuma y’igikorwa cy’umuganda baraganiye.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, yashimiye abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda kubera igikorwa  cyo gusiga amarangi ahagenewe kwambukirwa n’abanyamaguru mu muhanda bari bamaze kugiramo uruhare, asaba ko ubu bufatanye bwakomeza.

Akaba yagize ati:”Ubufatanye nk’ubu hagati ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego butuma Polisi y’u Rwanda igera ku ntego zayo zirimo gucunga umutekano w’abanyarwanda n’ibyabo harimo no kubarinda impanuka zo mu muhanda”.

Yasoje asaba abaturage b’umurenge wa Gahanga gufata neza no kurinda ibyapa biba biri ku mihanda, anabasaba kwigisha abana babo cyane cyane abanyeshuri uko bambuka umuhanda.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda

Munyaneza Theogene / Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →