Rubavu: Abanyeshuri bakanguriwe kwirinda  ibiyobyabwenge

Mu mpera z’icyumweru dusoje, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere  ka  Rubavu  ku bufatanye  n’urubyiruko  rw’abakorerabushake  baganirije  abanyeshuri  basaga 730 bo mu ishuri ry’isumbuye rya  Gisenyi ( Ecole de science de Gisenyi)  riherereye mu murenge wa Gisenyi, kwirinda ibiyobyabwenge  n’inda  ziterwa abana b’abakobwa.

Ni ibiganiro byatangiwe aho iri shuri riherereye  mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Nengo, bihabwa abanyeshuri basaga 730 barimo  abigitsina  gore 180 n’abigitsina gabo 550 ndetse n’abarezi babo.

Chief Inspector of Police (CIP), Solange Nyiraneza ushinzwe  guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Rubavu, watanze ibyo biganiro yasabye urwo rubyiruko rw’abanyeshuri kwirinda kwishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko bibangiriza  ejo hazaza habo.

Yagize ati” Nkuko izina ryabyo ribivuga biyobya ubwenge. Niyo mpamvu uwabinyoye atabasha gukurikira amasomo ye uko biri usibye n’ibyo kandi ubifatanwe abitunda cyangwa abikwirakwiza muri bagenzi be ahabwa igihano giteganwa n’amategeko bityo agacikiza amasomo ye”.

Yanababwiye kandi ko binatuma uwabinyoye yishora mu ngeso mbi nko gufata kungufu, gukubita no guhohotera, ingeso z’ubusambanyi ari n’aho hava za nda zitateganijwe utaretse n’ubujura kuko ubikoresha atagira icyo atinya.

CIP Nyiraneza yakomeje asaba urubyiruko rw’abakobwa kwirinda ababashukisha impano zitandukanye zigamije kubashora mu busambanyi bushobora no kubaviramo gutwara inda batateganije ndetse n’indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina bityo bikabicira ubuzima ejo hazaza.

Yasoje asaba abo banyeshuri kwirinda ibintu byose byabashora mu ngeso mbi kandi abasaba kujya batanga amakuru aho bigaragaye hose kugira ngo bikumirwe bitaraba.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Gisenyi, Hakuzimana yashimiye Polisi ku biganiro byiza yahaye uru rubyiruko rw’abanyeshuri ayizeza  ko we n’abarezi bafatanyije kururera bagiye kubafasha gushyira mu bikorwa  inama rwagiriwe cyane cyane babinyujije mu kubafasha gushinga amatsinda arwanya ibiyobyabwenge(anti-drugs club).

Habimana Jean de Dieu uhagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu murenge wa Gisenyi yasabye uru rubyiruko rugenzi rwe kwirinda ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge kuko byabangiriza icyerekezo.

Yagize ati” Urubyiruko muzi ko aritwe maboko n’imbaraga z’igihugu bityo kandi ko kidutezeho kugiteza imbere duharanira kukibamo kitarangwamo ibyaha. Twifuza ko rero twese dushyize hamwe dukwiye guhaguruka tukarwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ndetse tukagira n’umuco wo gutanga amakuru aho tubonye icyo aricyo cyose cyaza gihungabanya umutekano w’abaturarwanda”.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →