Rubavu: Polisi irakangurira abantu kwirinda ababavunjira amafaranga batemewe

Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje nyuma y’aho ifatiye umugore mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi ahazwi nko kuri Petite bariere ari kuvunjira abantu amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuri uyu wa 21 Werurwe 2019. 

Uyu mugore wafashwe yitwa Faida Emerine w’imyaka 33 y’amavuko akaba anatuye muri uwo murenge wa Gisenyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko gufatwa k’uyu mugore byaturutse ku makuru bahawe n’abaturage.

Yagize ati” Uyu mugore yari asanzwe akora uyu mwuga wo kuvunjira abantu amafaranga atandukanye arimo amanyarwanda, amanyekongo ndetse n’amadolari ya Amerika. Abaturage rero baje guha amakuru Polisi ko uwo mugore avunja mu buryo butemewe kandi ko avunja ku giciro cyo hejuru gitandukanye n’icyo BNR (Banque Nationale du Rwanda) yashyizeho.”

CIP Gasasira avuga ko bakimara guhabwa ayo makuru bahise bajya gufata uwo mugore aho kuri Petite bariere bamusangana ibihumbi 47, 500 by’amanyarwanda na 40, 400 by’amanyekongo yari arimo akoresha avunjira abantu, bahita bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rukokorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi ngo akurikiranwe ku cyaha acyekwaho.

Faida avuga ko yavunjiraga umuntu bitewe n’amafaranga ashaka, abanyarwanda bajya muri Congo abaha amafaranga yaho naho abanyekongo baje mu Rwanda akabaha amadorari cyangwa amanyarwanda kandi ku giciro cyo kiri hejuru

CIP Gasasira akaba yagiriye inama abantu muri rusange kwirinda kujya kuvunjisha kuri bene abo bavunjayi kuko bataba bazwi na BNR bakaba bashobora kubahangika bakabaha amiganano.

Yagize ati” Turagira inama abantu kwirinda gushaka inyungu z’umurengera ngo kuko babonye ubavunjira ku giciro kirenze icy’abandi kuko iyo babahangitse bahomba ntibabone aho bajya kubariza.”

Ashimira abaturagse batanze amakuru, agasaba buri wese kujya yihutira kumenyesha inzego z’umutekano mu gihe abonye uvunjisha amafaranga muri ubwo buryo bunyuranyije n’amategeko kimwe n’ibindi byaha byose bishobora guteza umutekano muke mu baturage.

Uyu mugore nahamwa n’icyaha azahanwa n’ingingo ya 223 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha, ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’Igihugu cyangwa amafaranga y’amahanga, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa buri ibyo bihano.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →