• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Rubavu: Umugabo akurikiranweho icyaha cyo gushaka guha ruswa umupolisi

Umwanditsi
August 22, 2019

Umugabo witwa Mugisha Benjamin w’imyaka 24 afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, aho akurikiranweho icyaha cyo guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi umunani (8,000frw). Ibi byabaye mu masaha ya saa tanu z’ijoro tariki ya 20 Kanama 2019.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko Mugisha yashatse guha ruswa umupolisi nyuma yo gufatirwa hamwe na bagenzi be bagera kuri 15 mu murenge wa Rugerero bakekwaho icyaha cy’ubujura buciye icyuho.

Yagize ati “Abaturage batanze amakuru ko hari abantu batera ingo zabo bakiba bagahungabanya n’umutekano wabo kandi ko muri bo harimo abo bakeka. Ubwo nibwo abapolisi bahakorera bapanze umukwabu wo kujya kubafata hafatwa abagera kuri 16, maze umwe muribo ariwe Mugisha niko guha ruswa ya 8,000frw umwe mu bapolisi baribagiye kubafata ngo amurekure.”

Umuvugizi akomeza avuga ko uwo mupolisi atabyihanganiye kuko yahise afatana uwo mugabo ayo mafaranga maze amushyikiriza inzego za Polisi zimukuriye.

Ati “Kuba uriya mugabo yarafashwe nta gitunguranye kirimo kuko abapolisi bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza no gukora akazi bashinzwe kinyamwuga. Iyi myitwarire myiza iranga abapolisi ituma abaturage bagirira icyizere Polisi y’u Rwanda mu kazi kayo ko kubacungira umutekano bityo n’ubufatanye bukarushaho gukomera.”

CIP Kayigi arakangurira abaturage muri rusange kwirinda gutanga no kwakira ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu ikanadindiza iterambere ry’igihugu muri rusange. Yabasabye kandi kujya batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga