Ruhango: Abaryamana bahuje ibitsina, abakora Uburaya, barasaba kudahezwa muri gahunda zigenerwa abaturage

Abakora umwuga w’uburaya hamwe n’abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina (Abatinganyi) barasaba ko batajya bashyirwa ku ruhande muri gahunda zigenerwa abandi baturage ziba zarateganyirijwe kubavana mu bukene. Gusa na none hari ababashinja ko nabo ubwabo biheza, kuko ngo badakunda kwigaragaza mu nama ziba zahuje abaturage.

Mukasine Alodia abarizwa mu itsinda ryitwa Indatwa ry’abakora uburaya, avuga ko kuva Koronavirusi yaza abakiriya babo bagabanutse. Yemeza ko ubukene bubamereye nabi, ko kandi hari zimwe muri gahunda za Leta zitabageraho, bakumva abandi bafashijwe.

Yagize ati” Kuva Koronavirusi yaza abakiriya bacu baragabanutse cyane ndetse no mu minsi ishize bafashe abana b’inzererezi babajyana mu Byimana kwiga, ariko abenshi muribo ni aba bagenzi bacu bakora uburaya kuko usanga tutagera kuri zimwe muri gahunda zigenerwa abandi baturage ahubwo tukazibonesha amaso gusa”.

Umubyeyi Chantal, umwe mu bakangurambaga b’aba bakora uburaya yemeza ko gahunda zigenerwa abaturage bo zitabageraho, kuko ngo usanga banakora imishinga ntifatwe. Avuga ko niba koko izo gahunda zigenerwa abaturage bose nabo bakwiye kudasigazwa inyuma, haba mu guhabwa ayo matungo magufi, amaremare ndetse n’ibindi byose bigenerwa abatishoboye.

Yagize ati” Gahunda zose zigenerwa abaturage twebwe ntizitugeraho kuko twakoze umushinga ntiwahabwa inkunga cyangwa ngo batugurize tuzanishyure nyuma. Usanga abandi bahabwa amatugo magufi, amaremare ndetse n’ibindi. Turakennye, yewe ntanuwo nabonye uburaya bwakijije aha dutuye ngo tumufatireho urugero rwiza”.

Munyana Elliana, we agira ati” Twajyaga tunyura ahantu bakatuvugiriza induru ngo dore indaya ariko byaracitse, ubu rero gahunda zigenewe kuzamura abandi baturage tuzihezwamo kandi dukeneye kwiteza imbere nkuko Leta ihora idusaba kwiyubaka. Dukeneye ko abana bacu bagira uburere ntibakurire mu buraya bwacu kuko ntawakwifuriza umwana we gukora uburaya, siko twifuriza abana bacu”.

Munyampundu Patrick, umugabo uryamana n’abandi bagenzi be bahuje igitsina, avuga ko Leta ikwiye kubafasha bagakomeza amashuri yabo kuko usanga bahezwa bakagirwa ibicibwa ngo baje kurangiza Isi.

Ati” Turasaba ko Leta idufasha tukaba twakomeza amashuri yacu kuko twarayarangije, twifuza kwiga na kaminuza tukaba twatanga umusanzu wacu mu guteza imbere Igihugu. Ntabwo dukwiye guhezwa dushinjwa kuza kurangiza Isi, nibatwakire kuko niko twaremwe, turi abaturage kimwe nabo, dukwiye kugira uburenganzira kuri gahunda zigenerwa abandi baturage ntiturobanurwe ngo dushyirwe ku ruhande bitewe nuko turemye”.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu karere ka Ruhango, Kemirembe Ruth avuga ko abakora umwuga w’uburaya bafite abana batiga bagiye kubanza kubamenya bakajyanwa ku ishuli, abadafite ubushobozi bagafashwa. Ahamya ko abakora uburaya ari abaturage nk’abandi badakwiye gusigwa inyuma muri gahunda zose zigenerwa abandi baturage.

Umuyobozi w’ishami ry’Ubuzima/Ruhango.

Yagize ati” Iki kibazo cy’uko abana babo batiga tugiye kugikoraho tubanze tubamenye maze abadafite ubushobozi bajyanwe ku ishuli. Gusa aba nabo ni abaturage bacu bakwiye kugira uburenganzira kuri gahunda zose zo gufasha abaturage, ariko reka dushimire Ihorere Munyarwanda yabashije kubafasha muri iyi myaka ndetse bigaragaza ko byabafashije bakamenya uko bahagaze. Akarere kazagerageza kubaba hafi nubwo uyu mushinga uzaba warangiye, bafashwe ahari intege nkeya.

Muri aba baturage, hari abandi bavuga ko iyo inama ziteguwe zo gushaka abagenerwabikorwa usanga batazitabira bityo bigatuma ntawabavugira kuko baba biheje. Gusa nubwo bimeze gutya, aba bakora uburaya bemeza ko babonye icyo gukora bava muri uyu mwuga utabahesha icyubahiro. Muri aka karere habarizwa abakora uburaya basaga 743 naho abagabo baryamana n’abandi bagabo, abazwi ni 33.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Ruhango: Abaryamana bahuje ibitsina, abakora Uburaya, barasaba kudahezwa muri gahunda zigenerwa abaturage

  1. Jane June 25, 2021 at 4:45 pm

    Aba bantu rero ubufasha bwa mbere bakeneye ni ubwo guhindura imyumvire, bakamenya ko uburaya atari umwuga wemewe hano mu Rwanda. Nibyo koko bafite uburenganzira bwo gusaba leta ubufasha ariko bwakabaye ari ubwo kubafasha kuva mu buraya. Kereka niba bahezwa kuri serivise z’ubuzima n’izindi serivise bakagombye guhabwa nk’abandi baturage, naho ubundi ntibajya gusaba ubufasha bwo guteza imbere umwuga utemewe ngo babuhabwe!

Comments are closed.