Ruhango: Umuyobozi wa RIB ku rwego rw’Intara yasabye urubyiruko kuva mu byaha no kwirinda ababibashoramo

Umuyobozi w’Ubugenzacyaha-RIB mu Ntara y’Amajyepfo, Kamarampaka Consolle yasabye urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye kwirinda kugwa mu byaha kuko bibangiriza ubuzima bw’Ejo hazaza. Yabasabye kwirinda ababibashora bagamije inyungu zabo bwite. Hari kuri uyu wa 25 Gicurasi 2022 mu biganiro by’ubukangurambaga ku gukumira no kwirinda ibyaha mu rubyiruko, ubwo baganiraga n’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri yisumbuye birimo; GS Indangaburezi TVET n’ikigo cya Sainte Trinite ku bumenyi rusange ndetse Sainte Trinite TVET.

Ni ubukangurambaga bwagarutse cyane ku byaha birimo; gusambanya abana, gucuruza abantu, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi byaha birimo iby’ingengabitekerezo iganisha ku bikorwa bw’ubutagondwa n’iterabwoba.

Kamarampaka yagize ati” Ejo heza hanyu muhafite mu biganza byanyu. Mwirinde gukora ibyaha kandi mwirinde n’abashaka kubibashyiramo kubera inyungu zabo kugirango mubashe gutegura neza ejo hanyu hazaza. Mufite amahirwe, muyakoreshe mwirinda ibyaha kandi hari abari hanze hariya bashaka kubibakoresha, ariko ntimuzabahe umwanya, ahubwo mujye mubimenyesha inzego bireba zibikurikirane kandi muzaba mufashije ubutabera gukumira ibyaha”.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB), yagaragajwe n’Umukozi wa RIB ushinzwe kurwanya Ibyaha, Ntirenganya Jean Claude igaragaza ko hari ibyaha bigaragara ko bigenda byiyongera ariko kandi hakaba n’ ibindi bigabanuka.

Ntirenganya, yagaragaje uburyo ibyaha byo gusambanya abana bikomeje kwiyongera kuva mu 2018, aho abugarijwe cyane ari abo mu kigero cy’imyaka 15 na 17.

Yagize ati“ Mu myaka itatu ishize, amadosiye yakiriwe ni 12.840, aho muri 2018-2019 hakiriwe amadosiye 3.433, muri 2019-2020 hakiriwe 4.077, mu gihe muri 2020-2021 amadosiye yari 5.330, bigaragaza ko yiyongereye ku kigereranyo cya 55.2%, bangana 1.879 ugereranyije n’umwaka wari wawubanjirijwe.”

Yakomeje kuvuga ko Intara y’Amajyepfo mu myaka itatu hasambanyijwe abangavu bagera ku 2,288, aho muri 2018-2019 hasambanyijwe abagera kuri 609. Muri 2019-2020 hasambanyijwe 763 naho mu mwaka wa 2020-2021 hasambanywa abangavu 916. Bivuze ko nabo biyongereyeho 50,4% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Muri iyi Ntara, abasambanyijwe bose ni 2,418 naho ababasambanyije bangana n’ibihumbi 2,372, bisobanuye ko hari abagabo basambanyije abana barenga umwe.

Yanakomoje kandi ku basambanywa yerekana ko abakobwa bihariye 97,1% bangana 13,254 by’abahohoterwa, naho abahungu bakaba 2,9% bangana na 392.

Mu bijyanye n’imyaka, abana bari hagati ya 15-17 nibo basambanywa cyane. Abaturanyi bihariye 68% by’ibikorwa byo gusambanya abana ,19,2% bigakorwa hagati y’abitana abakunzi naho 8,5% bigakorwa n’inshuti z’umuryango.

Mu myaka itatu ishize urubyiruko rusaga 18,559 rwafatiwe mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwe. Intara y’Amajyepfo yabonetsemo abasaga 2,852 bakoresha ibiyobyabwenge.

Akarere ka Ruhango kabonetsemo ibigo birimo abanyeshuri bakoresha ibiyobyabwenge ndetse abaturanyi b’ibi bigo bakaba aribo babigurisha ababinywera ku ishuri, hagakurikiraho akarere ka Huye naho Gisagara ikaza ku mwanya wa 3.

Muri ibi biganiro kandi, herekanywe imiterere y’ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu aho imibare igaragaza ko mu myaka itatu ishize, abasaga 213 bacurujwe mu bihugu by’Amahanga, harimo abagabo 59 n’abagore 156. Ugendeye ku myaka yabo, abari munsi y’imyaka 18 ni abantu 69 naho abari hejuru yayo bakagera ku 146. Abagaruwe mu gihugu ni 50, benshi bakaba bagenda bijejwe akazi keza, kubaka imiryango, kwiga n’ibindi bishuko bitandukanye bibereka ko bazagira ubuzima bwiza cyane.

Urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye rwakurikiranye ikiganiro, rwemeza ko kutanyurwa n’ibyo bahabwa n’ababyeyi babo ari byo bituma bishora mu byaha byo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, bigatuma basambanya abana n’abakuru. Bagaragaje ko batunguwe no kumva ko hari abantu bacuruzwa n’abandi.

Mutesi Clementine, yiga mu ishuri ryitiriwe Ubutatu butagatifu( Sainte Trinite) rya Ruhango mu mwaka wa 4. Avuga ko yatunguwe nuko abantu bagurishwa nk’amatungo. Avuga ko urubyiruko rukwiye gukoresha ubushishozi, rukirinda abarushora mu byaha kuko ruba rusabwa ibintu byinshi ari nabyo rutegerwaho.

Igirimbabazi Dieudonne, umunyeshuri nawe wiga muri iki kigo yemeza ko ibi biganiro bikenewe kugirango n’abatekerezaga gukora no kwishora mu byaha bisubiraho. Gusa avuga ko ibyo kugurishwa mu mahanga yumvise bikomeye, ko ari ubwa mbere abyumvise. Asaba urubyiruko bagenzi be ko rukwiye gushishoza rukamenya abashaka kurwoshya, rukirinda kandi gukoresha ibiyobyabwenge.

Niyonkuru Sarah, avuga ko yari aziko abakobwa aribo basambanywa!, none n’abagore bakuze ngo basambanya abasore bato n’abana kandi aribo bakwiye kubaha uburere?. Yasabye bagenzi be ko bakwiye kunyurwa n’ubuzima babayemo, ndetse bakakira ibyo bahabwa n’ababyeyi, aho gushaka gukira vuba nk’abatagira amaboko yo gukora.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yibutsa urubyiruko ko Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose kugirango babashe kwiga neza kandi bategure ejo habo heza. Yibukije ko umwangavu watewe inda cyangwa agakorerwa icuruzwa inzozi ze ziba zangiritse. Asaba buri wese ko akwiye kumenyesha inzego bireba mu gihe icyaha kitaraba, ababibashoramo bagafatwara batarangiza Urubyiruko.

Ubu bukangurambaga bwa RIB, buzakomereza mu bigo by’Amashuri bufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwanjye mu kurwanya ibyaha byo gusambanya abana, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byibasiye urubyiruko“.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →