• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Senegal: Sadio Mane yitiriwe ikibuga cy’umupira w’amaguru

Umwanditsi
February 13, 2022

Sadio Mané, umukinnyi wabigize umwuga mu mupira w’amaguru, aho akinira ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza n’ikipe y’Iguhugu cye cya Senegal( Lions de la Teranga), yamaze kubona ikibuga cy’umupira w’amaguru cyamwitiriwe mu gihugu cye. Ni mu mujyi wa Sedhiou muri Sénégal. Ibi bibaye nyuma yuko afashije Igihugu cye kwegukana igikombe cy’irushanwa rya Afurika mu mupira w’amaguru( AFCON).

Sadio Mane, rutahizamu wa Liverpool yinjirije ikipe ye y’igihugu mu gikombe cya Afurika, Penaliti-penalty yavuyemo intsinzi igihe Ikipe ye ya Sénégal-Lions de la Teranga ( Intare za Teranga) yatsindaga ikipe ya Misiri penaltty 4-2, maze ku nshuro ya mbere Senegal yegukana irushanwa rya Afrika mu mupira w’amaguru. Umukino wa nyuma wari warangiye amakipe yombi ari 0-0.

Ibitego bitatu yinjije akongera agatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego kuri iyi kipe ye y’Igihugu cyo muri Afrika y’uburengerazuba muri iryo rushanwa byatumye ahabwa ishimwe/igihembo ry’umukinnyi mwiza (Most Valuable Player, MVP). Ubu nabwo, umukuru w’umujyi wa Sedhiou, Adboulaye Diop, yavuze ko ikibuga cy’umupira kigiye kwitirirwa uyu mwana wabo akundwa cyane.

Diop, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yasubiwemo n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu avuga ati: “Mu kwitirira Sadio Mané iki kibuga Stade de Sédhiou, nashakaga gushimira abahungu n’abakobwa bose bo muri ino ntara, mbicishije ku mugabo umenyekanishije kw’isi yose, Bambali n’umurwa mukuru wayo Sédhiou”.

Akomeza ati” Ni ukuri Sadio Mané akwiye guhabwa iri teka/ishimwe“. Mané yakunzwe n’amamiriyoni y’abantu kubera ibikorwa bye byo gufasha mu karere avukamo nyuma yo kubemerera amafaranga yo kwubaka ibitaro n’ishuri, anatanga intwererano zo kubaka imisigiti, yongera atanga amafaranga yo gufasha kurwanya Covid-19.

Mbere y’umukino wa nyuma w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere i Bulayi mu kwezi kwa gatanu 2018, Sadio Mané yahaye imipira ya Liverpool abafana ba Bambali kugira ngo bazabe bayambaye igihe uwo mukino warimo uraba.

Icyo gihe, Mané yaravuze ati: “Hari abantu bashyika ku 2000 mu kigwati/mu gace k’iwabo. Naguze imipira 300 ya Liverpool nyoherereza abantu mu kigwati kugira ngo abafana bayambare igihe bazaba barimo kureba umukino wa nyuma”.

Bambali, niho Mané yarebeye umukino wa nyuma wamenyekanye cyane hagati ya Liverpool na AC Milan mu mwaka wa 2005, aho Liverpool yagarukanaga Milan yari yayitsinze 3-0 mu gice cya mbere, ariko byose ikaza kubyishyura mu gice cya kabiri, ndetse ishobora gutahukana iri rushanwa, icyo gihe Mané yari afite imyaka 13.

Urugendo rwa Mané rwabaye rurerure gushyika aho aba umukinnyi wamenyekanye cyane kw’isi yose, atangiriye muri Metz yo mu Bufaransa gushyika muri Liverpool, abanje guca muri RB Salzburg yo muri Autriche/Austria no muri Southampton.

Uyu mukinnyi w’umwaka ku mugabane wa Afrika, yifuzaga cyane gutahukana iki gikombe muri Sénégal nyuma yo gutsinda irushanwa ry’Ubwongerza Premier League hamwe n’irushanwa ry’Ubulayi rihuza amakipe yabaye aya mbere iwabo (Uefa Champions League) na Liverpool.

Nyuma y’intsinzi y’ikipe ye muri Cameroun/Cameroon, Mané avuga ko gutsindira Sénégal mu gikombe cya mbere cya Afrika mu mupira w’amaguru ari cyo kintu cya mbere gikomeye ashyitseho mu mwuga we wo gukina umupira w’amaguru.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga