U Rwanda si icyambu cyangwa isoko ry’icuruzwa ry’abantu – ACP Twahirwa

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo w’umunyakenya, akurikiranyweho icuruzwa ry’abantu abanyujije ku butaka bw’u Rwanda.

Polisi y’u Rwanda, kuri iki cyumweru Taliki ya 24 Nyakanga 2016, yerekanye umugabo w’umunyakenya ukurikiranyweho icuruzwa ry’abantu, yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda afite abagore batatu b’abarundi aho ngo yari abatwaye muri Arabiya Sawudite kubashakira akazi.

Aba bagore uko ari batatu, bakuwe mu gihugu cy’uburundi bapakizwa imodoka ya Yahoo Express, bizezwa na mugenzi wabo basenganaga muri Isilamu witwa Rehema uzwi nka Mama Sandra w’iburundi ko bagiye guhabwa akazi kazajya kabahemba amafaranga atari hasi y’ibihumbi magana atanu by’amarundi mu gihugu cya Arabiya Sawudite.

Uko ari batatu, nubwo baziranye ariko bahuriye mu modoka bose ntawari uzi gahunda y’undi kuko uwababwiraga yabihanije ababwirako bagomba kubigira ibanga kugera babonye akazi.

Bageze ku mupaka w’u Rwanda n’uburundi ku ruhande rw’u Rwanda, babajijwe aho bagiye bavuga ko bagiye Arabiya Sawudite, babajijwe aho bagiye uko hitwa, amazina y’uwo bagiye kureba birabacanga ari nabwo batangiraga kubazwa iby’aho bagiye neza.

Nyuma yo kubazwa, abashinzwe umutekano bagize amakenga kuribo kuko nabo ubwabo batari bazi aho bagiye ari nabwo mu gukurikirana hafashwe uwari wihishe inyuma y’ijyanwa ryabo ndetse bakaba baravanye mu gihugu cy’uburundi ariko bo batamuzi.

Asumani Wachira, ntiyemeranywa na Polisi kuko ahakana ko adkora icuruzwa ry'abantu.
Asumani Wachira, ntiyemeranywa na Polisi kuko ahakana ko adakora icuruzwa ry’abantu.

Mu gukurikirana, abashinzwe umutekano baje gusanga hari umunyakenya witwa Asumani Wachira ari nawe baturukanye Burundi nyamara bo batamuzi, abagenda iruhande, abitaho, abagurira ibyo kurya bari ku mupaka buzuza ibyangombwa banategereje imodoka yagombaga kubavana ku mupaka.

Asumani Wachira, uri mu maboko ya polisi y’u Rwanda, yatangarije itangazamakuru ko icyaha akurikiranyweho cy’icuruzwa ry’abantu atacyemera.

Wachira, yemera ko afite Kampanyi muri Kenya inakorera muri Arabiya Sawudite ishakira abantu akazi, gusa avuga ko yari yagiye mu gihugu cy’uburundi agira ngo arebe ko yakwagura ibikorwa bya Kampanyi akorera.

Aba bagore, nibo babeshywe ko bagiye gushakirwa akazi bakurwa iburundi nk'amatungo atazi iyo ajyanywe.
Aba bagore, nibo babeshywe ko bagiye gushakirwa akazi bakurwa iburundi batazi neza ibyo bajyanywemo.

ACP Twahirwa Celestin, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rudashobora kuba icyambu cy’uwariwe wese ukora icuruzwa ry’abantu ndetse ko rudashobora kwemera kurebera no kureka abakora mwene ubu bucuruzi.

ACP Twahirwa, yavuze kandi ko abantu bagomba kumenya ko ibi ari icyaha gihari, gifite uburemere ndetse gihanwa n’amategeko y’u Rwanda ingingo ya 593 aho uhamwe n’icyaha ahabwa ibihano biva ku myaka irindwi kegera ku myaka cumi y’igifungo.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →