Ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge bwakomereje ku mipaka

Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Nyakanga 2019, Ubu bukangurambaga bwakorewe ku mupaka wa Croniche uhuza igihugu cya Congo n’akarere ka Rubavu, ku mupaka wa Rusizi, ku mupaka wa Cyanika wo mu karere ka Burera uhuza ako karere n’igihugu cya Uganda, ku mupaka wa Nemba wo mu karere ka Bugesera, umupaka wa Rusumo wo mu karere ka Kirehe n’umupaka wa Matimba wo mu karere ka Nyagatare.

Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kurakomeje, by’umwihariko iki cyumweru Polisi yagihariye ubukangurambaga bugamije gushishikariza buri wese gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge hagamijwe kwirinda ingaruka zabyo.

Iyi mipaka igize utu turere impamvu yatoranijwe gukorerwamo ubu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge by’umwihariko, n’uko ikunze kwambukirizwaho ibiyobyabwenge bityo ugasanga utu turere ihereyeho nitwo twiganjemo ibiyobyabwenge.

Mu kwezi gushize muri utu turere dukora ku mipaka twa Nyagatare, Rubavu, Rusizi na Kirehe hamenwe ibiyobyabwenge bibarirwa mu biro amagana n’ama litiro ibihumbi. Aho muri iki cyumweru mu turere twa Rubavu, Kirehe, Nyagatare na Rusizi hamenwe urumogi rungana n’ibiro 1600 na kanyanga n’inzoga z’inkorano zitemewe zingana na litiro  241,000.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, avuga ko bahisemo gukangurira abaturage baturiye iyi mipaka n’abayikoresha kugira ngo barusheho kugira uruhare rugaragara rwo gukumira no gutangira amakuru ku gihe y’abayinyuzaho ibiyobyabwenge nk’abantu bahahora umunsi ku munsi.

Yagize ati “Abaturage baturiye iyi mipaka nibo babona amakuru mbere y’abandi bantu bose cyane ko ibihakorerwa n’ibihanyuzwa babikurikirana isaha ku yindi, tukaba tubasaba rero kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe bagize uwo babicyekaho, bakibuka kuzirikana ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi k’ubikoresha ndetse no k’umuryango nyarwanda.”

CP Kabera akomeza avuga ko ibiyobyabwenge bikunze kwibasira cyane urubyiruko kandi arirwo Rwanda rw’ejo, bityo buri wese akwiye kubirwanya kugira ngo u Rwanda rw’ejo ruzature mu gihugu kizira ibiyobyabwenge.

Ati “Niyo mpamvu Polisi n’abafatanyabikorwa bayo baba ab’inzego za leta ndetse n’izigenga bashyira imbaraga muri ubu bukangurambaga bashishikariza buri wese gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge hagamijwe kwirinda ingaruka zabyo kuko byangiza ubuzima bw’ababikoresha bikanadindiza ubukungu n’iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.”

Ingingo ya  263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa:

1 º igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye;

2 º igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bikomeye;

3 º igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 n’icya 3 by’iyi ngingo bikorewe ku mwana cyangwa bikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itanu (50.000.000 FRW).

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →