Uburusiya bwerekanye imbaraga zabwo mu ngufu z’Igisirikare

Uburusiya bwerekanye imbaraga za gisirikare mu karasisi k’ingabo kakozwe mu gihugu hose kuri iki cyumweru tariki 09 Gicurasi 2021 ubwo bwizihiza intsinzi yabwo n’itsindwa ry’Abanazi mu b’ Ubudage mu ntambara y’isi ya kabiri.

Perezida Vladimir Putin ubwe ni we wagenzuye ako karasisi mu murwa mukuru i Moscow ahari hakoraniye abasirikare bagera ku 12,000 bafite ibikoresho bya gisirikare by’ubwoko 200, kajugujugu n’izindi ndege za gisirikare zogogaga ikirere cy’aho akarasisi kaberaga.

Perezida Putin yarebaga ako karasisi ari kumwe na bamwe mu bakambwe barwaniye Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete mu ntambara y’isi ya kabiri.

Kuva yajya ku butegetsi mu myaka 20 ishize, yaba igihe yari Perezida cyangwa ari Ministri w’Intebe, Perezida Putin yashishikajwe no kugarura ibimenyetso bya gisoviyete n’amateka y’Uburusiya mu rwego rwo gushishikariza abaturage gukunda igihugu.

Mu ijambo yavugiye mu birori byo kwizihiza imyaka 76 ishize ingabo zishyize hamwe zitsinze Abanazi mu Budage, Perezida Putin yarahiye ko Uburusiya buzarinda inyungu zabwo bukanarengera abaturage babwo.

Iyi sabukuru nkuko VOA ibitangaza, ibaye mu gihe ishyaka riri ku butegetsi mu Burusiya ryitegura amatora mu kwezi kwa cyenda ariko bikaba bigaragara ko abarishyigikiye bamaze kudohoka ku rugero rwa 27 ku ijana.

Ibaye kandi mu gihe hari byinshi Uburusiya butumvikana ho n’Amerika n’Uburayi uhereye ku itabwa muri yombi ry’umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Uburusiya Alexei Navalny, ukageza ku ntambara yo muri Ukraine.

Mu byumweru bishize Uburusiya n’Amerika byagiye byihimuranaho mu kwirukana abadiplomate bahagarariye buri kimwe muri byo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →