Ubwongereza: Kugira ubwanwa budasanzwe ari umugore byamuhesheje kujya mubaciye uduhigo

Harnaam kaur, umugore wo mubwongereza yashyizwe mu gitabo cy’abakoze ibikorwa by’indashyikirwa(Guinness World Records) abikesheje kuba umugore wa mbere ku isi ufite ubwanwa bwinshi kandi burebure.

Ku myaka 24 y’amavuko, umunyamideri Harnaam Kaur yagaragaje ko ariwe mugore wa mbere ku Isi ufite ubwanwa burebure kandi bwinshi bimuhesha gushyirwa mu gitabo cy’abaciye uduhiho ku Isi.

Harnaam Kaur, ku myaka ye 11 y’amavuko nibwo yatangiye kumera ubwanwa, ibi ngo byaramubangamiraga kuko no ku ishuri aho yigaga bitamuhaga amaho.

Harnaam Kaur, ntabwo wapfa kumutandukanya n'abagabo kuera ubwanwa.
Harnaam Kaur, ntabwo wapfa kumutandukanya n’abagabo kubera ubwanwa.

Harnaam, uko iminsi yagendaga ngo yagiye akoresha uburyo bwose ngo yikize ubwanwa bwe ndetse n’ubwoya yabonaga bumera ari bwinshi ku mubiri we ariko ngo uko abwogosha ashaka kubwikiza bukarushaho kwiyongera.

Kwiyakira byaramugoye, nyuma yo kwinjira mu idini ryabuzaga abagore kwiyogoshesha, ngo yaratuje ariyakira ndetse atangira kumva atewe ishema no kwibona afite ubu bwanwa n’ubwoya anatagira kujya abwerekana dore ko hari na benshi mu bagabo yarushaga ndetse na nubu arusha ubwanwa.

Harnaam Kaur, guhera muri Werurwe 2016, nibwo yaciye agahigo k’umukobwa (igitsina gore) witabiriye imurikwa ry’imideri mu mujyi wa London mu cyiswe London Fashion Week, ni nawe kandi munyamideri wari uhagaragaye bwa mbere afite ubwanwa.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →