Uganda mu bihe bidasanzwe kubera indwara y’Imbasa

Igihugu cya Uganda cyatangaje ibihe bidasanzwe by’ubuzima nyuma y’uko abahanga babonye imbasa mu bipimo byo mu makusanyirizo y’imyanda y’amazi mu murwa mukuru Kampala.

Mu 2006, iki gihugu cyari cyaratangaje ko nta mbasa ikiharangwa, ariko yongeye kukibasira mu 2009 na 2010. Imbasa ni indwara iterwa na virusi ya poliovirus yabonetse bwa mbere mu ntangiriro z’imyaka ya 1900, itera ubumuga bw’ingingo.

Ibipimo byafashwe muri Uganda nkuko BBC ibitangza, byerekana ko virus yahabonetse isa n’iyabonetse bwa mbere muri Sudan. Mu kwezi kwa munani 2020 Uganda n’umugabane wa Africa byatangajwe ko imbasa yacitse. Ariko iyi virus yarongeye iboneka mu bihugu bimwe na bimwe mu mwaka ushize.

Minisiteri y’ubuzima ya Uganda yatangaje ko igiye gusuzuma iyi ndwara mu bigo by’ubuvuzi mu gihugu kandi hazapimwa abana bari munsi y’imyaka 15 bashobora kugaragaza ubumuga butunguranye cyangwa imbaraga nke z’ingingo.

Umugambi wo gukingira imbasa mu gihugu hose uteganyijwe mu kwezi kwa 10 n’ukwa 12 uyu mwaka, ku bana bose bari munsi y’imyaka itanu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →