Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi: Abapolisi basaga 100 batanze amaraso

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 25 Nyakanga 2019, mu ishuri rikuru rya Polisi NPC (National Police College) riherereye mu karere ka Musanze habereye igikorwa cyo gutanga amaraso cyateguwe na Polisi k’ubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu gihugu (RBC) ishami rya Musanze.

Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi gukorwamo ibikorwa byinshi bitandukanye birimo kubaka ibiro by’imidugudu itarangwamo ibyaha, kubakira abatishoboye, gutanga ubwisungane mu kwivuza, kugabira abantu, gutanga amatara n’amazi ndetse hakiyongeraho n’igikorwa cyo gutanga amaraso. Ibi byose Polisi ibikora mu rwego rwo kurushaho kuzamura imibereho myiza y’abaturage no gushimangira ubufatanye hagati yayo n’abaturage.

Abagize uruhare muri iki gikorwa cy’ubugiraneza barenga 100, aho buri wese yatanze amaraso angana na ml 450 ku bushake. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abapolisi bakorera muri NPC.

Umuyobozi wungirije w’ishuri rya NPC, Commissioner of Police (CP) Faustin Ntirushwa yashimiye abapolisi bitabiriye icyo gikorwa cyo gutanga amaraso k’ubushake, akomeza avuga ko Polisi ifite inshingano zo gutabara abari mu kaga ndetse no gukora ibikorwa bituma abaturarwanda barushaho kugira umutekano ndetse n’ubuzima bwiza.

Yagize ati “Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, hakorwamo byinshi bitandukanye birimo no gutanga amaraso, cyane ko nk’urwego rushinzwe umutekano ruba rugomba kurinda abaturage bafite ubuzima buzira umuze.”

CP Ntirushwa yakomeje avuga ko ari n’igikorwa cyiza cyo kwiyubakira igihugu, kuko igihugu ari abaturage kandi bafite umutekano uhagije ushingiye kuba bafite imibereho myiza n’ubuzima bwiza.

Bizimana Martin umuganga mu kigo cy’ubuzima RBC ishami rya Musanze akaba yavuze ko bishimiye cyane uko iki gikorwa cyagenze aho abapolisi bitabiriye kubwinshi.

Yagize ati“ Si ubwa mbere Polisi y’u Rwanda ikoze iki gikorwa cyo gutanga amaraso, turashimira ubufatanye buri hagati yacu na Polisi kuko buri gihe baduha amaraso bakanadufasha no gushishikariza abandi kuyatanga.”

Uyu muganga yavuze ko Polisi itabaha amaraso gusa mu kwezi kwahariwe ibikorwa byayo kuko buri gihe uko bacyeneye iyi serivisi ibibafashamo mu buryo bworoshye.

Ati “Turashimira Polisi ko igira uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage ibubakira, ibagabira, ibarihira ubwisungane mu kwivuza, ikanongeraho n’igikorwa cy’ubugiraneza cyo gutanga amaraso k’ubushake buri gihe bitanarindiriye ko ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo kugera.”

Yakomeje avuga ko aya maraso agiye gufasha abantu bayakeneye kandi ko atabara abari mu kaga nk’abantu bahuye n’impanuka, abagore babyara ndetse n’izindi ndwara zituma umuntu akenera kongererwa amaraso.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →