Ukwizera nyako kuzana ibisubizo – Rev./Ev.Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana Rev./ Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nk’uko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa niki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho ifite umutwe ugira iti ” Ukwizera nyako kuzana ibisubizo”.

Inyigisho yacu y’uyu munsi turayishingira mu Ijambo ry’ Imana riboneka mu ubutumwa bwiza bwanditswe na Mariko mu igice cya cumi k’ umurongo wa mirongo ine na gatandatu gukomeza…. (Mark 10:46….). Reka tugendane kandi Imana idushoboze kuba muri uyu mwanya, ijambo ryayo rizane impinduka zituma turushaho kumva ijwi ryayo None, tuyisange tudategwa.

Hatwereka uburyo impumyi yitwa baritoromayo uko yitwaye kugirango abashe kubona icyo yarakeneye kuri Yesu. Guhumurwa kwe kwamusabye kugira icyo akora. Abantu benshi bari aho ntakintu bamufashije kugira ngo agere kuri Yesu. Iyo usomye umurongo wa 48. Ndetse birashoboka ko benshi bamutegetse ku icara aho kandi agaceceka ( ibyo nibyo bari bamubwiye)

Ariko igihe igitangaza cyari kije, Baritoromayo yarabimenye. Yari yumvise Yesu. Bibiliya iravuga ngo“ Ukwizera kuzanwa no kumva kandi ukumva ijambo ry’ Imana( abaroma10:17)”. Baritoromayo yari yarumvise ibyo Yesu yakoze kubwo kubyumva yari afite ukwizera. Ariko muri ako kanya yarari mu bibazo. Itorero rye birashoboka ko ryari ryaramubwiye kwicara maze agaceceka kuko nta kindi kintu ashobora gukora. Bari baramuhaye amategeko y’uko agomba kubigenza baramubwira bati turagukunda ariko nta kindi kintu wabasha gukora cyangwa natwe dukore gusa icara maze uceceke ( you have to sit down and quiet.

Kuri uwo munsi ndetse no mu myaka babayeho igitangaza byarazaga bikanyura ku bantu benshi kuko bari barumvise iby’ imigenzo y’ amadini yabo kuruta kumva icyo Imana ivuga. Bari baricecekeye bari yicarira maze bafunga iminwa yabo.

Hari abantu basoma izi nyigisho bakazibona nk’ izisanzwe kubera ntacyo bakora kubyo bumvisemo kugira ngo bagerageze kubishyira mubikorwa. Hari n’ abandi bamaze kuziboneramo ibitangaza kubera kugerageza gushyira mu bikorwa no kwegera Imana. Tubona buri munsi ubuhamya bwabo. Ndagira ngo nkubwire ko mu gihe wumvise muri wowe wizeye Icyo wumvise cyangwa usomye ku ijambo ry’ Imana wagombye gutangira kuvuga kuko ukwizera gutangirira mu kuvuga ntabwo ari uguceceka kuko ukwizera kuza ibisubizo. Ntabwo ndi kuvuga k’abantu bagerageza gukora ibintu ahubwo ndavuga ku bantu bafite ukwizera. Uyu mugabo Baritoromayo yari afite Ukwizera.

Reka nkubwire ubwo yatakaga n’ ijwi rirenga byasabye Yesu guhagarara maze aravuga ati” numvise umuntu uri kunshaka, uri kumpamagara “ aho wahumvise, imbaraga z’ Imana igihe cyose zimenya ugutaka k’ umuntu ufite ukwizera, buri gihe ziba ziteguye gutabara umuntu utaka afite ukwizera.

Uyu munsi wa none ndagira ngo iyi nyigisho ikujyane ikugeze kuri Yesu maze wakire igitangaza cyawe. Wakire icyo wifuza kuri Yesu. Ubwo yavugaga ngo bamuzanire uwo mugabo(Barutoromayo), Abanyamadini bahinduye ibyo Yesu yaravuze kuko kuzana no gushakwa biratandukanye.

Yesu yaravuze ngo ni munzanire “bring  him to me” bo baravuga ngo “ He wants you” ndashaka kuvuga ko iyi nyigisho itarikukubwira ko Yesu agushaka ahubwo ije kuri wowe kugirango ikuyobore ikugeze aho Imana yawe iri kugira ngo ubone icyo wayisabye mu gihe cyashize ndetse na n’ubu utarabonera igisubizo. Bibiliya iravuga ngo uwo Baritoromayo akimara kumva iyo nkuru y’uko Yesu asabye ko bamugeza kuri we, hayise ahaguruka maze yerekana ukwizera kwe maze ajya aho Yesu yari ari. Aramubwira ati “Ndashaka guhumurwa”.

Ishusho itwereka Yesu ahumura Baritoromayo.

Nubwo mba hanze y’ igihugu bitewe n’ umurimo ndi kuhakorera, ubusanzwe nkunze gukurikirana ingendo umukuru w’ igihugu cyacu akora cyane cyane mu gihugu. Aho agiye baritegura cyane hakaba hari za gahunda bashyizeho (protocol) buri wese waje aho agomba gukurikiza.

Umunsi umwe ngiye kubona mbona umuturage arahagurutse ashaka kwegera imbere gato atangira kuvuga n’ijwi rirerire ashaka kugira icyo abaza umukuru w’ Igihugu, Abayobozi ndetse n’ abashinzwe umutekano batangira kumwamagana, ariko aho umukuru w’ Igihugu aza kumva ijambo “ Nyakubahwa President wa Republika” yahise areba ahantu uwo muntu ari kuvugira maze ategeka ko uwo muntu bamumuzanira. Ahageze avuga icyari k’ umutima maze umukuru w’ Igihugu aramurenganura ndetse ategeka ko bazamuha n’ indishyi z’ akababaro.

Bibiliya itwereka ko iyo mpumyi yateye hejuru atitaye kuri protocol yariri aho ndetse bigaragara ko yacanganyikiwe. Iyo yubahiriza gahunda y’ abanyamadini yo guceceka ntahamagare Yesu ntabwo yari kubona icyo gitangaza cyangwa uwo mugisha. Yakoze ikintu kugirango abone igitangaza.

Uyu munsi ni umunsi wawe wo guhamagara Imana. Yego, abandi bashobora kugusengera ariko biragusaba nawe gutera intambwe maze ukazamura ijwi ryawe, ugahamagara Imana. Vana ibigufunze amaso yawe, igizayo ibintu biremereje ururimi rwawe nkuko Baritoromayo yegeje ku ruhande ibyari bimuremereye maze agahaguruka.

Nkuko umukuru w’ Igihugu abashaka kumva umuturage ashinzwe no ku mubohora ni nako n’ Imana yifuza ku kumva kandi ikakubohora ku bintu bikubujije amahwemo byaba ari ibijyanye n’ ubugingo bwawe,( spiritual)umubiri wawe(physical) cyangwa mental orgin. Ijambo ry’ Imana niko ribivuga. Ushobora kuvuga uti ntabwo nzi neza ko nshobora kubona igitangaza naragerageje mu gihe cyashize, ariko ntabwo ariko ijambo ry’ Imana ribivuga. Iyo usabye imbabazi urazihabwa kandi hakabaho no kwibagirwa ibyashize maze ubuzima bugakomeza.

Egezayo ibyo bitekerezo, ibyo bintu. Pawulo aravuga hariya mu abafilipi 3:13-14, kwibagirwa ibiri nyuma ugasingira ibiri imbere kandi ugaharanira kugera aho dutanguranwa kugira ngo uhabwe ingororano zo guhamagarwa kw’ Imana muri Kristo kwavuye”.

Niba warasabye Imana ku kubabarira kandi ukabyarwa bwa kabiri mu maraso ya Yesu Kristo ibyashize nti bikibukwa. Imana yarasibye kandi ntakintu nakimwe ikibuka. Niyo mpamvu wari ukwiriye gukuraho impamvu zose satani ashyira imbere yawe zituma udatera intambwe yo guhamagara Imana. Hari ibintu bibiri Baritoromayo yakoze kugirango yakire igitangaza:

Icya mbere , yahamagaye n’ ijwi rirenga atitaye kubyo abantu bavuga. Icya kabiri, yarahagurutse ajugunya imyambaro yari afite inyuma ye maze ajya kwa Yesu.

Ukwizera kuzatuma ugera mu bwami bw’ Imana binyuze mukwezwa n’ amaraso ya Yesu Kristo, ukwizera kwawe kuzatuma utabarwa mu bibazo ufite kandi ukwizera kuzatuma Imana ihindura imico (habits)yawe itameze neza mu buzima bwawe. Yego Imbaraga z’ Imana nizo zikora ibyo bitangaza ariko Ukwizera kwawe niko gutuma izo mbaraga zimanuka maze zigakora icyo gitangaza.

Kubantu bafite umuriro munzu, uko waba ungana kose, unyeretse aho light switches(aho bakiriza bakanazimiriza amatara) ziri aho mu cyumba nka turn off (nkazimya) nta rumuri wabona aho mu cyumba nakongera turn on(nkongera ngacana), urumuri ruragaruka. Bishaka kuvuga ko light switches nizo zikoresha imbaraga z’ umuriro mu kujya muri zampure maze zigatanga urumuri. Iyo turn off za mbaraga ziba zikiri hahandi. Light Switches (interebuteri-aho bakiriza cg bazimiriza amatara) Nizo zemerera imbaraga z’ umuriro gukora.

Niyo mpamvu Yesu yavuze ati” ukwizera kwawe kuragukijije”. Nyumva neza ntabwo yavuze ko imbaraga ze nta kintu zakoze. Yavuze ko “ imbaraga ze zabishyize mu bikorwa ariko ukwizera kwe niko kwahaye permission(uruhushya) imbaraga ze gushyira mu ibikorwa.

Abantu benshi twicaye ku bintu bitubabaza, mu buribwe ku mico itameze neza kandi ituzanira akaga muri society(mu muryango), indwara, twicaye ku byaha bigiye bitandukanye ariko ndagirango nkubwire ko igitangaza cy’ Imana kiratwegereye cyaje bugufi yacu.

Uyu munsi ni umunsi wawe. Wireka Yesu aguhitaho ahubwo gira icyo wakora kuko biraterwa nawe( It is up to you) kugira ngo ubone icyo ukeneye ku Imana ntabwo biterwa n’Imana, Umuryango wawe, abaturanyi bawe cyangwa njyewe uri kukugezaho iri jambo. Imana iguhe umugisha. Amen!

Ubu butumwa si umwihariko wa intyoza.com, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America.

Tel/Whatsapp: +14128718098

Email: eustachenib@yahoo.com

Umwanditsi

Learn More →