Umugabo n’umugore bafatanwe udupfunyika 40,000 tw’urumogi

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryafashe umugabo n’umugore bakekwaho gutunda bakanakwirakwiza urumogi mu mujyi wa Kigali. 

Abafashwe n’umugore n’umugabo we aribo Harelimana Jean Pierre bakunda kwita Kennedy ufite imyaka 36 na Nyirahabimana Zawadi babitwaye mu mudoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina E ifite ibirango RAB 096P. Uyu muryango wafatanwe udupfunyika 40,000 mu kagari ka Gacuriro mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.

Bafatanwe kandi n’abandi babiri aribo Mugabe Ibrahim na Makeke Abouba basanzwe bakora akazi k’ubumotari bakaba bari bashinzwe kugenda imbere y’iyi modoka ya Harelimana bamucungira umutekano.

Ubwo berekwaga itangazamakuru mu murenge wa Remera kuri uyu wa kane tariki 1 Kanama 2019, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie-Gorette Umutesi yavuze ko aba bantu bafashwe biturutse ku makuru bahawe n’abaturage.

Yagize ati “ Ku itariki ya 30 Nyakanga 2019, ahagana saa 12h00 z’amanywa aba bantu uko ari bane bafatiwe mu murenge wa Kinyinya n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, bafatanwe udupfunyika ibihumbi mirongo ine tw’urumogi, bimwe byafatiwe  mu modoka bakoreshaga  babitunda ibindi bifatirwa mu gisenge cy’inzu yabo.”

Yakomeje avuga ko uyu mugabo n’umugore basanzwe bafatanya mu gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge bakanagira n’abandi bantu babiri bagenda imbere y’imodoka kuri moto bababwira amakuru y’aho abashinzwe umutekano baherereye.

CIP Umutesi yashimangiye ko bidakwiye ko umuntu yishora mu icuruzwa n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka nyinshi k’ubifatiwemo ndetse n’igihugu muri rusange.

Ati “Ibiyobyabwenge biri ku isonga mu kwangiza ubuzima bw’abantu cyane cyane urubyiruko kuko ruri mu ba mbere babyishoramo, Polisi ikaba igira inama buri muntu wese kubireka kuko inzira zose ucuruza ibiyobyabwenge azanyuramo atazahirwa.”

Yongeyeho ko uwishoye mu biyobyabwenge byangiza ahazaha he, aho afatwa agafungwa bityo agasigira umuryango we ibibazo ndetse n’igihugu muri rusange.

Ati “Nk’uyu muryango wafashe amafaranga yakabagiriye akamaro bayashora mu biyobyabwenge none barayahombye ndetse n’ayo bifuzaga kubona ntayo babonye. Ikirenze kuri ibyo, basigiye abana babo ibibazo, bagiye kubaho mu buzima butari bwiza kubera ababyeyi babo, niyo mpamvu buri wese akwiye kumva ko iki kibazo cy’ibiyobyabwenge kimureba, kubirwanya bikaba ibya buri wese.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yongeyeho ko atari ubwambere uyu mugabo afatiwe mu icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge kuko aherutse gufungurwa ku mbabazi zatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

CIP Umutesi asoza ashimira abaturage uburyo batangiye amakuru ku gihe aba bantu bagafatwa bataragira abo bangiza, agasaba buri wese kubigira ibye atangira amakuru ku gihe kuko aribyo bizatuma ibyaha bikumirwa bitaraba.

Harelimana wafatiwe muri ubu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge yavuze ko atari ubwa mbere yarafashwe anafungwa azira kubicuruza ariko akaba yarenze ku mbabazi yari yarahawe n’Umukuru w’Igihugu akabisubiramo.

Ati “Narahemutse cyane kuba nari narahawe imbabazi n’umukuru w’Igihugu ariko nkanga ngasubira mu biyobyabwenge, nkaba ngira inama undi wese wumva ko azakizwa n’ibiyobyabwenge kubireka kuko ingaruka zabyo ari mbi cyane.”

Mu ngingo ya  263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, utunda, uhindura, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni makumyabiri (20,000,000 rwf) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30,000,000 rwf ) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →