Umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara umushahara we wose azajya awuhabwa

 

INtumwa za rubanda mu nteko rusange zemeje ko abagore bari mu kiruhuko cyo kubyara babagomba guhabwa umushahara wabo wose mugihe cy’amezi atatu.

Hari kuri uyu wa Kabiri ubwo umushinga w’itegeko rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, wemezwaga ukaba kandi ushyira mu bikorwa itegeko ry’umurimo ryatowe mu mwaka wa 2009.

Biteganijwe ko abakozi bazajya batanga muri RSSB, umusanzu ungana na 0.3% by’umushahara wabo, abakoresha babo bakongeraho 0.3% ku mukozi, bigakorwa mu rwego rwo gutanga umusanzu k’ubwishingizi bw’iyo mishahara.

Uko byari bisanzwe mu itegeko, ryateganyaga ko mu gihe umugore agiye mu kiruhuko cyo kubyara adasanzwe abifitiye ubwishingizi, yagombaga guhembwa gusa umushahara wose ibyumweru bitandatu, hanyuma yahitamo kongeraho ibindi bitandatu agahembwa 20%, gusa kugeza ubu hari hatarashyirwa ho ubwishingizi bw’umugore wabyaye.

Intumwa za rubanda
Intumwa za rubanda.

Depite Uwayisenga Yvonne akaba yungirije Perezida wa Komisiyo ya Politiki, uburinganire n’ubwuzuzuzanye bw’agagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, ari na yo yasuzumye uyu mushinga, avuga ko uzorohereza abakoresha batangaga 20% by’umushahara w’umukozi, kuko ubu wose uzajya utangwa n’ubwishingizi.

Abo iri tegeko rireba, Depite Uwayisenga avuga ko ari umugore ukorera amafaranga, undi mukozi wese ugengwa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, umukozi ugengwa na sitati y’abakozi ba leta ndetse n’amasitati yihariye ndetse n’abanyepolitiki.

Impamvu nyamukuru y’iri tegeko ngo ni ugufasha umubyeyi wabyaye ubwe ndetse no gufasha cyane umwana kugira ngo abone igihe gihagije cyo kwitabwaho, ariko kandi ngo mu gihe yaba atahawe ibyo ikigo cy’ubwishingizi kimugomba byose afite kubiregera.

Munyaneza Theogene

 

Umwanditsi

Learn More →