Umukuru w’ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania yatawe muri yombi

Freeman Mbowe ukuriye ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi CCM biravugwa ko yafashwe mu ijoro ryacyeye agafungwa.

Mbowe yakuwe mu cyumba cya Hotel yari arimo mu mujyi wa Mwanza aho yari yagiye kwitabira inama z’iri shyaka rye, nk’uko umunyamakuru wa BBC muri Tanzania abivuga. Abo mu ishyaka CHADEMA baravuga ko kugeza ubu batazi station ya polisi Mbowe afungiwemo.

Ni ubwa mbere umuntu wo mu batavugarumwe n’ubutegetsi afashwe agafungwa mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan. Abatavugarumwe n’ubutegetsi bamaze iminsi basaba ko haba impinduka mu itegeko nshinga.

Umwaka ushize nkuko BBC ikomeza ibitangaza, Mbowe yatezwe igico n’abantu mu ijoro mu murwa mukuru Dodoma ari gutaha iwe baramukubita bikomeye ajya mu bitaro.

Icyo gihe hari hashize amasaha macye Tundu Lissu, undi munyapolitiki uzwi cyane wo muri iri shyaka wari mu Bubiligi, atangaje umugambi we wo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Mu matora yakurikiyeho muri uwo mwaka John Pombe Magufuli yegukanye intsinzi n’amajwi 84%. Nyuma y’ayo matora, Freeman Mbowe n’abandi bakuriye ishyaka CHADEMA barafunzwe bashinjwa gutegura imyigaragambyo, nyuma baza kurekurwa.

John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania, yaje gutabaruka mu kwa gatatu k’uyu mwaka azize indwara y’umutima, nk’uko Leta yari ayoboye yabitangaje.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →