• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
13/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
13/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
13/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Umunyamakuru wa The NewYork Times yambuwe uburenganzira bwo gukorera muri Ethiopia

Umwanditsi
May 14, 2021

Etiyopiya yambuye uruhushya rwo gukorera mu gihugu umunyamakuru Simon Marks w’ikinyamakuru The New York Times, cyandikirwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ibyo kwambura uyu munyamakuru uruhushya, byemejwe n’ubuyobozi bw’icyo kinyamakuru bufite icyicaro mu mujyi wa New York. Kivuga ko umunyamakuru Simon Marks, ukomoka muri Ireland wari usanzwe akorera muri Etiyopiya, yambuwe urwo ruhushya mu cyumweru gishize.

Ni nyuma y’iminsi mike agiranye ibiganiro n’abagore bavuga ko basambanyijwe ku ngufu n’abandi bagizweho ingaruka n’intambara yabaye mu karere ka Tigré. Icyo kinyamakuru kivuga ko mu kwirukana uwo munyamakuru, Leta ya Etiyopiya yitwaje ko akora inkuru zibogamye no gutanganza amakuru y’ibinyoma.

Kuva havutse imvururu mu karere ka Tigré Leta ya Etiyopiya yashyize ingamba zikarishye zo kugenzura amakuru yose atangazwa kuri icyo kibazo, zirimo no gukumira abanyamakuru kugera ku makuru.

Ibi kandi bije bikurikira ifungwa ry’abandi banyamakuru n’abasemuzi babo bakorera ibitangazamakuru nka AFP, Reuters, BBC n’ikinyamakuru Financial Times.

Micheal Slackman, umwe mu bayobozi ba New York Times, nkuko VOA ibitangaza yavuze ko izo ngamba za Leta ya Etiyopiya zigamije gucecekesha itangazamakuru ry’ingenga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga