Umunyemari Mugambira Aphrodis, urukiko rwateye ishoti icyifuzo cye

Mugambira Aphrodis ukekwaho gushora abakozi be b’abakobwa mubusambanyi yakatiwe gukomeza gufungwa iminsi 30 by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Mugihe Mugambira Aphrodis yagejejwe imbere y’ubutabere taliki ya 11 Kanama 2016 aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’iminsi 30, byarangiye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 12 Kanama 2016 urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura rwemeje ko akomeza gufungwa.

Mugambira Aphrodis, ni umushoramari akaba na nyiri Hotel Golf Eden Rock iherereye mu karere ka Karongi, akurikiranyweho icyaha cyo gushishikariza, koshya no kuyobya abantu abajyana mubusambanyi.

Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura rwaburanishije uyu mushoramari Mugambira Aphrodis, rwanze icyifuzo cye cyo kuburana ari hanze, umucamanza kandi yanze ingwate zose Mugambira yifuzaga gutanga kugira ngo zijye mu kimbo cye arekurwe.

Umucamanza yavuze ko mugihe hakwakirwa ibyifuzo bya Mugambira Aprhodis ku mwishingizi ndetse n’ingwate y’amafaranga yashakaga gutanga ngo byabangamira iperereza rigikomeje kumukorwaho bityo yanzura ko akomeza gufungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Urukiko mu gusoma umwanzuro wemeza ko Mugambira Aphrodis akomeza gufungwa iminsi 30 by’agateganyo rwanavuze ko ajyanwa muri gereza ya Muhanga, rwamumenyesheje kandi ko icyemezo cy’urukiko afite iminsi itanu yo kukijuririra.

Aphrodis Mugambira, akurikiranyweho gushishikariza, koshya no kuyobya abantu abajyana mubusambanyi, arashinjwa n’abahoze ari abakozi be bamwe muri bo bakanahamya ko ibi bikorwa yagiye abibategeka aho ngo yabasabaga kujya kuryamana n’abakiriya ba Hotel uwanze akirukanwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →