Umuryango ANSP+ urasaba buri wese kuzirikana ko SIDA ntaho yagiye

Umuryango nyarwanda ukora mu kurwanya icyorezo cya SIDA, kurwanya ubukene no guteza imbere uburenganzira bwa muntu ukanakorana bya hafi n’abari mu byiciro byihariye (ANSP+) usaba buri munyarwanda kuzirikana ko SIDA ntaho yagiye n’ubwo ubukangurambaga busa n’ubwadohotse. Ibi byasabwe abahagarariye abari mu byiciro byihariye nyuma y’amahugurwa y’iminsi 2 ku kicaro cy’uyu muryango yabaye kuwa 5-6 Gashyantare 2019.

Deborah Mukasekuru, umuhuzabikorwa wa ANSP+ yabwiye abitabiriye amahugurwa ko nubwo bigaragara ko muri ibi bihe ubukangurambaga ku kurwanya SIDA bwagabanutse, ngo nta muntu n’umwe ukwiye kumva ko kurwanya SIDA bitamureba.

Ati” SIDA twese iratureba, ni uko ubukangurambaga butagikunda gukorwa kubera amafaranga yagabanutse ariko buri munyarwanda wese SIDA iramureba. Abanyamakuru irabareba, abakora imibonano mpuzabitsinda babihuje irabareba, Abakora akazi k’uburaya irabareba, n’abanyarwanda bose muri rusange irabareba.”

Akomeza ati” Ubwandu bw’agakoko gatera sida buri hejuru cyane mu byiciro byihariye( abakora uburaya n’abakora imibonano mpuzabitsina babihuje), kimwe no mu mijyi ugereranije no mu baturage bari mu cyaro. Nibyo koko inkunga zaragabanutse mu kurwanya icyorezo cya SIDA ariko yo iracyahari kandi abo yica ni abanyarwanda, ntabwo twakwicara ngo tuvuge ko tuzakora kubera ko amafaranga ahari. Imbaraga n’ubushobozi bwa buri wese birakenewe muri uru rugamba.”

Abitabiriye amahugurwa, uretse guhugurwa ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya SIDA, banahuguwe ku kuboneza urubyaro, ubuzima bw’imyororokere n’ibindi birebana n’ubuzima, hagamijwe gufata ingamba zo kugira ubuzima bwiza kuri buri wese, ubuzima bufite intego kandi bufite agaciro.

Abahuguwe mu byiciro bitandukanye byaba ibyihariye ndetse n’abanyamakuru bari bahari, buri wese yiyemeje gutanga umusanzu we mu mbaraga n’ubushobozi afite mu kwigisha no guhugura abanyarwanda muri rusange ku kumva ko buri wese akwiye gufata neza ubuzima no kumva ko urugamba rwo kurwanya SIDA ntawe rutareba kimwe n’ikindi icyo aricyo cyose cyabubangamira.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →