Umuyobozi wa REMA, Dr Rose Mukankomeje afunzwe na Polisi y’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda iremeza ko umuyobozi mukuru wa REMA Dr Mukankomeje Rose afunzwe kubw’ibyaha akekwaho gukora.

Dr Mukankomeje Rose ni umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), uyu muyobozi ngo afunzwe akurikiranwaho gukingira ikibaba abahoze ari abayobozi b’akarere ka Rutsiro bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta n’ibyaha bya ruswa.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa mu kiganiro yagiranye n’intyoza.com, yahamije ko Dr Mukankomeje Rose afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

Dr Mukankomeje Rose, nkuko ACP Twahirwa yabitangarije intyoza.com, ngo yashyikirijwe sitasiyo ya polisi ya Kicukiro ku munsi w’ejo hashize Taliki ya 20 Werurwe 2016.

ACP Twahirwa Celestin, yabwiye intyoza ko Dr Mukankomeje akurikiranywe na Polisi y’u Rwanda ifatanije n’urwego rw’umuvunyi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP twahirwa avuga ko ibyaha Dr Mukankomeje akurikiranyweho bifitanye isano n’ibyaha bishinjwa abahoze ari abayobozi b’akarere ka Rutsiro barimo umuyobozi w’ako karere hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa.

Dr Mukankomeje, nkuko ACP Twahirwa yabitangaje ngo yashatse gukingira ikibaba aba bayobozi ndetse no kugerageza kumena amabanga y’akazi.

ACP Celestin Twahirwa, avuga ko iperereza risesuye kubyo Dr Mukankomeje akurikiranyweho ritarakorwa ko bakiri mu iperereza ry’ibanze.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →