Uregwa gutukira mu ruhame Umunyamakuru Mutesi Scovia yahakanye ibyo aregwa ariko asaba imbabazi

Mu rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, kuri uyu wa 01 Werurwe 2022, hasubukuwe urubanza Nomero RP01155/2021/TBGSBON, umunyamakuru Mutesi Scovia nyiri ikinyamakuru mamaurwagasabo aregamo uwitwa Iraguha Prudence, icyaha cyo kumutukira mu ruhame. Uregwa, imbere y’abacamanza yahakanye ibyo aregwa ariko asaba imbabazi.

Ubwo bari imbere y’inteko iburanisha, Ubushinjacyaha bwongeye gusoma ibimenyetso bwashingiyeho burega Iraguha Prudence, aho bwagaragaje amagambo yavugiye ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp muri group abo bombi bahuriyemo kugeza ubu. Ni urubuga ruhuje abantu ku bijyanye n’ikiganiro gica kuri Televiziyo Flash uyu munyamakuru Mutesi Scovia ajya akora.

Mu kugaragaza imiterere y’ibyo Iraguha aregwa, Umushinjacyaha yavuze ko umunyamakuru yababajwe cyane n’ibitutsi uyu Iraguha yamututse nyuma yo kwanga kumutumira mu kiganiro asanzwe akora, hanyuma undi mu gisa no kumwihimuraho amutuka ibitutsi bitandukanye nk’uko yabisomeye urukiko mu iburanisha.

Hejuru y’ibyo bitutsi ngo yanageretseho amagambo yo kugaragaza uburakari, aho yagize ati “Iyo mba hafi nari kukujwibura.” “Ugira uwo wisukaho”.

Ubwo ubushize bari imbere y’ubucamanza, urubanza rwasubitswe kubera ko uyu Iraguha atari yazanye umwunganira mu mategeko. Gusa, kuri iyi nshuro nabwo ntiyamuzanye ariko yemera imbere y’inteko iburanisha ko yumva ubwe yihagije ngo yiburanire.

Iraguha Prudence, ariwe uregwa, yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko ubushinjacyaha buterekana ibimenyetso bimuhamya icyaha byuzuye.

Ubwo yabazwaga niba umurega ibyo avuga bitarabayeho, Iraguha Prudence yabwiye urukiko ati “Sinjya guhakana ko scovia adafite ishingiro ry’ibyabaye”.

Mu kuvuga atya, aha niho uyu Iraguha yiteze igisa n’umutego, abwira urukiko ko yandikiye ibaruwa Madame Mutesi Scovia amusaba imbabazi. Yemereye urukiko ko nirumuhamya icyaha azishimira gusaba imbabazi uwo bikekwa ko yagikoreye.

Muri uru rubanza nkuko mamaurwagasabo dukesha iyi nkuru yabyanditse, Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo yari imbere y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, Iraguha Prudance ubwe yivugiye igitutsi yatutse Mutesi Scovia.

Aha ni naho Umushinjacyaha yongeye kwibaza” Niba utemera icyaha, izo mbabazi asaba ni Nyirarureshwa? Ese ubundi izo mbabazi zashingira kuki”?.

Umunyamakuru Mutesi Scovia, ubwo yavugaga ku kijyanye no kuregera indishyi, yabwiye ubucamanza ko hari ibyo amaze gutanga ku rwego rwo kugeza ikirego ku bushinjacyaha bingana n’igarama ry’amafaranga bihumbi icumi y’u Rwanda(10.000frw) ukongeraho n’ibyabigendeyemo birimo nka Esansi y’imodoka nayo yahaye agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi cumi( 10,000Frw).

Mutesi Scovia, yibukije urukiko hamwe n’uregwa ko yirengagije nkana ibyo kwaka indishyi z’agaciro yateshejwe na Iraguha Prudance, kuko atabona agaciro mu mafaranga abiha.

Mu rukiko, byageze aho uregwa afatwa n’amarangamutima yenda kurira, asaba urukiko ko bashingira ku mwanzuro yatanze, yongeraho ati “Ndamwubaha, ndasaba imbabazi kuko ntacyo ngambirira kumukorera cyamubabaza!”.

Ubwo bari imbere y’inteko iburanisha.

Inteko iburanisha, uyu minsi nibwo yapfundikiye iburanisha, Perezida w’urukiko abwira ababurana ko bazongera guhurira mu rukiko kuwaa 25 Werurwe 2022 ku I saa munani z’amanywa, ubwo bazaba bagezwaho imyanzuro y’urubanza.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →