Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye-UN rwanzuye ko Kabuga Félicien agezwa imbere y’urukiko I La Haye

Urukiko mpuzamahanga rwa ONU/UN rwategetse ko uyu mugabo Kabuga Félicien ufungiye I La Haye mu Gihugu cy’u Buholandi, aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, agezwa imbere y’urukiko I La Haye kuko ubuzima bwe bumeze neza.

Félicien Kabuga, ashinjwa gutera inkunga y’imari(amafaranga) no guha intwaro imitwe y’abahutu b’abahezanguni bishe muri Jenoside abatutsi basaga Miliyoni, aho kandi hari n’abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi bishwe.

Nyuma yo gufatwa, mu 2020 Kabuga yahakanye ibyo aregwa abyita ‘ibinyoma’. Abanyamategeko be mbere basabye ko kuburanisha uyu mugabo w’imyaka 87 bihagarikwa kubera impamvu z’amagara ye, ariko urukiko rubitera utwatsi.

Kabuga Félicien, yabashije kwihisha ubutabera imyaka 26 kugeza afatiwe i Paris muri Gicurasi (5) 2020, aho yabaga ku mwirondoro muhimbano.

Mu 1997 ni bwo urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho kuburanisha ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rwashyizeho inyandiko zo kumuta muri yombi rumushinja ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Ni we Munyarwanda washakishwaga cyane n’ubutabera, ndetse Amerika yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma afatwa.

Kabuga ni nde?

Umuherwe wo mu bwoko bw’Abahutu, wabarirwaga umutungo wa za miliyoni mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kabuga yavukiye mu cyari komine Mukarange mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba, ubu ni mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda.

Amakuru avuga ko ubukire bwe bwatangiriye mu bikorwa birimo n’ubuhinzi bw’icyayi mu majyaruguru y’igihugu. Nyuma yabaye umushoramari mu bushabitsi butandukanye mu Rwanda no mu mahanga.

Yari bugufi bw’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND ry’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana. Ndetse yari bamwana w’uwari Perezida Habyarimana.

Kabuga, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, ashinjwa kandi kuba yari umwe mu batangije televiziyo RTLM n’ikinyamakuru Kangura by’abahutu b’abahezanguni byagize uruhare mu gukangurira Abahutu kwica Abatutsi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ubwo FPR yari imaze gufata ubutegetsi, Kabuga yarahunze, nyuma avugwa cyane i Nairobi muri Kenya, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Daniel arap Moi.

Amaze gufatwa, itangazo rya minisiteri y’ubutabera y’Ubufaransa ryavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kabuga yabaye mu Budage, mu Bubiligi, muri Congo-Kinshasa, muri Kenya cyangwa mu Busuwisi.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →