• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
12/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
12/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
12/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

USA: Umugore yarokoye umwana we mu menyo y’intare yashakaga kumurya

Umwanditsi
August 30, 2021

Umugore wo muri California yashoboye kurokora umwana we w’umuhungu w’imyaka itanu yari atewe n’intare yo mu misozi (lion de montagne/mountain lion).

Uwo mwana nkuko BBC ibitangaza, yarimo akinira hafi yo mu rugo, ahitwa Calabasas mu misozi ya Santa Monica mu burengerazuba bwa Los Angeles. Igihe iyo ntare yamucakiraga, yahise imukururira mu twatsi (gazon), ariko nyina w’umwana yahise asohoka atangira gukubita iyo ntare n’amaboko kugeza aho irekura uwo mwana iriruka. Nyuma abashinzwe amashyamba baje kubona iyo nyamaswa bahita bayirasa.

Iyo ntare, yakomerekeje uwo mwana mu mutwe, nyuma ajyanwa kwa muganga ariko ubu ameze neza aho arimo kuvurirwa mu bitaro i Los Angeles, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru, Associated Press.

Kapiteni Patrick Foy uvugira ishami rishinzwe ifi n’ibikoko byo mw’ishyamba muri California, yabwiye AP ko uwo mubyeyi yahabereye intwari agashobora kurokora uwo mwana we.

Amaze kugera aho byabereye, umwe mu bakozi b’iryo shami, avuga ko yasanze intare isutamye mw’ishyamba, yabanguye amatwi irimo gutontoma. Uyu mukozi yahise ayica, kuko yakekaga ko ari yo yaba yashatse kurya uwo mwana kubera uburyo yari imeze kandi aho yari iri hakaba hari hafi y’aho byabereye.

Ibipimo bya DNA/ADN ni byo byaje nyuma kwemeza ko ari yo nyine yashatse kwica uwo mwana. Ntabwo bikunze gushyika aho intare zo mu misozi zitera abantu muri Amerika ya ruguru. Abategetsi bavuga ko iyo ntare yari ikiri ntoya. Ikinyamakuru CBS kivuga ko abahanga bemeza ko yari ikiga guhiga no kwirwanaho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga