Uwari umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Rayon Sports yayeretse ko batari kumwe

Ismaila Diarra wafatwaga nka rutahizamu ukomeye cyane mu ikipe ya Rayon Sports mu Rwanda, yamaze gusinyana na Darling Club Motema Pembe yo muri Kongo Kinshasa.

Ismaila Diarra, ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Mali, agiye yari amaze amezi agera muri atandatu mu ikipe ya Rayon Sports. Diarra, afite imyaka 24 y’amavuko.

Ismaila Diarra, amakuru aturuka muri Kongo Kinshasa mu ikipe ya Dairling Motema Pembe, ahamyako yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe.

Diarra, agiye gukinira muri Kongo Kinshasa mu gihe benshi mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bari biteze ko azabakinira uyu mwaka w’imikino. Nubwo yari agifite amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports, ntabwo yamubuzaga kuba yajya mu ikipe yamushaka.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, buhamya ko kugenda kwa Diarra nta kibazo bibateye ndetse ko nta kosa. Diarra, avuye muri Rayon Sports ayigejeje aheza kuko ayisigiye Igikombe cy’amahoro ndetse akaba yarayisize ku mwanya wa 2 muri Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

3 thoughts on “Uwari umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Rayon Sports yayeretse ko batari kumwe

  1. Francois August 21, 2016 at 5:45 am

    Ohhhh Rayon!! Diarra Igendere Akazi Kawe Waragakoze Pe! Ahubwo Ubuyobozi Bwa Rayon Sinzi Ukuntu Bwimereye, Ubuse Rwatubyaye Aragiye None Ngo Na Diara Aragiye!!! Ubuse Koko Dusigaranye Iki? Ubu Sindi Kwibaza Ukuntu Ikipe Yatakaza Abakinnyi 2 Mugihe Kitarenze Ibyumweru Kdi Muburyo Budasobanutse. Abayobozi Bamakipe Bamwe Baratubeshya Kbs

  2. MUCANZIGO DEOGRATIAS August 23, 2016 at 5:07 pm

    KUBA DIARRA YAGENDA NTA KIBAZO NAMBA KIRIMO KUKO NI IBISANZWE RAYON SPORTS ITANGA ABAGENI KANDI BEZA CYANE. RAYON ITERA ISHABA(AMAHIRWE MASA), KANDI RAYON NTABWO ARI GEREZA NGO IBUZE AMAHIRWE ABAKINNYI BAYO IGIHE BAYABONYE. UBWO SE WABUZA UMUKINNYI KUJYA GUHEMBWA INSHURO ESHATU CG 2.5 ZAYO WAMUHAGA, UGASUBIRA INYUMA UKAVUGA NGO URUBAKA ? CG WABA URI UMUGOME NKABANDI BOSE??? OOOHH RAYON KOMEZA UBE ICYAMBU CYABIFUZA GUTERA IMBERE MURI RUHAGO. MUREKE GUKOMEZA GUKEKA KO RAYON YABA YAHOMBYE. KUKO SIBYO NAMBA. IBYO IKORA IRABIZI NEZA CYANE KANDI BIRIMO INYUNGU NYINSHI KURIYO NDETSE NO KUBAKINNYI MURI RUSANGE NDETSE N,ABAKUNZI BAYO. MURI RUSANGE.

  3. MUCANZIGO DEOGRATIAS August 23, 2016 at 5:14 pm

    Uretse Diarra naxavio tuzamutanga ajye kurya ku amadorali yo hanze. nawe iterambere rirambye rimutaheho. ureke abatareba kure bakigurisha muri gereza

Comments are closed.