• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
10/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
10/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
10/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
10/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

WICIKA INTEGE ZO KWAKIRA IMIGISHA IRI INYUMA Y’IBYO BIGERAGEZO BYAWE – Rev./ Ev. Eustache Nibintije

Umwanditsi
July 16, 2019

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho igira iti ” Wicika intege zo kwakira imigisha iri inyuma y’ibyo bigeragezo byawe”. 

2 Abakorinto 4:17

“Kuko kubabazwa kwacu kw’ igihwayihwayi kw’ akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw’ Iteka ryose bukomeye.”

Biroroshye kwerekeza amaso ku bibazo tuba dufite. Ariko iyo uhanze amaso ku migisha uzabona umaze gutsinda ibyo bigeragezo, ikizakurikiraho nyuma yo kubabazwa n’ ibyo bibazo ni IBYISHIMO n’ UMUNEZERO.

Reka ngerageze ku bikumvisha neza: Mu myaka yashize nahuye n’ ibigeragezo ariko nagerageje guhagara mu kwizera mu guhangana nabyo, ndwana nabyo nkoresheje ijambo ry’ Imana ndetse n’ amasengesho.

Kuva icyo gihe uko ibyo BIBAZO byagiye BIKOMERA niko n’ IMBARAGA Z’ IMANA zagenda ziba NYINSHI muri njye. Uko IMINSI yagendaga ISHIRA niko IMBARAGA Z’ IMANA zagendaga zinyinjiza mu BUSHAKE bw’ IMANA.

Niho na NEMI yatangiye ku mugaragaro, niho yageze mu mahanga yose ku buryo ubu muri buri mugabane w’ Isi, iyi ministere ifite abantu bafashwa n’ inyigisho zayo.

Muri ibyo bibazo nakomeje kugumana inzozi( dream) nari mfite n’ ubwo arizo zabaye imbarutso y’ ibyo bibazo cyangwa ibigeragezo ari nako nteseka ( mbabazwa nabyo).

Ku buryo nashoboraga gutera umugongo cyangwa umugeri intsinzi yanjye yari imbere yanjye. Nkaba nshimira Imana, yambyukije mbere, igahumura amaso yanjye maze nkareba imigisha iri mbere y’ ibyo bibazo byawe.

Kandi ikananyibutsa ko ibigeragezo ari iby’ igihe gito cyangwa ari ikintu gihinduka kikarangira ariko Imana n’ Ijambo ryayo ry’ Intsinzi bikaba bidashora guhinduka.( problems are temporary, or subject to change, but God and his word of victory are never..never…subject to change!)

Niba muri uyu mwanya uri kubabazwa n’ ibihe wabayemo byashize cyangwa ubu, KANGUKA UREBE IMIGISHA IKUZENGURUTSE. Bizatuma utagerwaho n’ umuriro w’ ibyo bibazo urimo cyangwa wari urimo mu gihe uzaba uri guhesha Imana icyubahiro muri ibyo bibazo maze  umusozo w’ibyo bibazo ukazaba uwo kuguha ibisubizo bikwiriye.

KURA AMASO YAWE KURI IBYO BIBAZO UHUBWO UYAREBESHE KU MIGISHA IKUZUNGURUTSE. KUKO USHOBORA GUTERA UMUGONGO INTSINZI CYANGWA IMIGISHA YAWE .

Imana iguhe umugisha…!

Muvandimwe Partner, ndashaka kumva icyo utekereza uyu munsi.

Ushobora kunyandikira kuri Email yanjye: estachenib@yahoo.com

cyangwa ukanyandikira ubutumwa bugufi kuri iyi nimero ikoreshwa kuri WhatsApp +14123265034.

Kandi niba nabwo ari ngombwa wansangiza ibyo uri kudwana nabyo kugira ngo ngufashe kubisengera. Nejejwe no kuba umuhuza wawe n’ Imana.

UKUDUSHYIGIKIRA UTANGA INKUNGA IYA ARIYO YOSE NI UGUKWIRAKWIZA UBUTUMWA BWIZA KU BANTU BENSHI KU ISI YOSE…. NI UBIKORA… WITEGURE UMUSARURO UHAGIJE…!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga