• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Abapolisi b’u Rwanda muri Haiti bambitswe imidali

Umwanditsi
June 18, 2016

Mu gihe cy’umwaka bamaze Haiti, Ku bw’akazi gakomeye bakoze kinyamwuga, ibikorwa byabaranze mu gufasha abanyehayiti, abapolisi b’u Rwanda bambitswe Imidali.

Abapolisi b’u Rwanda 160 bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti (MINUSTAH) bari mu mutwe witwa RWAFPU 6, bambitswe imidali ku italiki ya 16 Kamena 2016 ku bw’akazi bakoze muri iki gihugu.

Aba bapolisi bashimiwe ubufatanye budasanzwe bwabaranze hagati yabo n’abandi bo mu bindi bihugu bari bahujwe n’akazi ndetse n’abaturage mu kurinda umutekano n’amahoro.

Ayobora umuhango wo gutanga imidali, Alexandre Carl, wungirije uhagarariye umunyamabanga mukuru wa Loni muri Haiti yashimye Leta y’u Rwanda ku nkunga yayo mu guha amahoro Haiti n’ahandi ku isi.

Yavuzeko ashimishijwe n’akazi kakozwe, ashima cyane ikinyabupfura n’ubunyamwuga bwaranze abapolisi b’u Rwanda mu mwaka w’akazi bahamaze.

Carl Alexander yashimye kandi uruhare RWAFPU muri Haiti mu gufasha Polisi ya Haiti ndetse n’ubufatanye na Polisi ya Loni(UNPOL).

Umuyobozi w’abapolisi b’u Rwanda muri Haiti, Commissioner of Police (CP) Joseph Mugisha, mu ijambo rye, yagize ati:”Twafashijwe ku ruhande rumwe no kubahiriza indangagaciro za Loni zirimo ubunyamwuga, ubunyangamugayo no kubaha abo mudahuje..”

CP Mugisha, yashimiye abandi bafatanyije inshingano ku bufatanye bwatanze umutekano cyane mu mwaka ushize wari urimo amatora rusange.

Abapolisi b’u Rwanda muri Haiti kandi barashimirwa ibikorwa by’umuganda bahakoreye birimo gusana imihanda, gufasha impfubyi no gutabara abazahajwe n’ibiza nk’umwuzure n’ibindi byose byatumye bagira imibanire ikomeye n’abenegihugu.

Polisi y’u Rwanda yatangiye kohereza abapolisi muri iki gihugu kuva mu 2010 kimaze guhura n’akaga k’umutingito kahitanye abarenga 100,000 n’abandi miliyoni eshatu bakava mu byabo.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda

 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga