• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Ikipe ya Polisi ya Handball yatsinze Polytechnique Kibogora

Umwanditsi
March 19, 2016

 Mu mikino ikipe ya Handball ya Polisi imaze gukina hakomeje kwibazwa imbaraga aho irimo izikura, gusa imigabo n’imigambi ngo ni yose mu gushaka intsinzi.

​Ikipe ya Polisi ya Handball kugeza ubu itaratsindwa umukino n’umwe kuva shampiyona y’uyu mukino yatangira, ikomeje kwitwara neza kuko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Werurwe yatsinze Kaminuza nkuru ya Kibogora ibitego 37 kuri 18.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Polisi ifite ibitego 17 ku icumi bya Politechnique ya Kibogora,  icyenda muri byo bikaba byatsinzwe na Mutuyimana Gilbert.

Mu gice cya 2, ikipe ya Polisi yagitangiye ifite ubukana bwinshi, ibi bikaba byayihesheje gutsinda ibindi bitego 21 ku 8 bya Kibogora. Umukino wose ukaba waje kurangira ku ntsinzi ya Polisi Hand ball.

Umutoza w’ikipe ya Polisi, Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana, yavuze ko umukino utakomereye ikipe ye bitewe n’imyitozo myinshi abakinnyi n’abatoza bakoze.

AIP Ntabanganyimana, yakomeje avuga ko ikigiye gukurikiraho ari ugutegura neza ikipe ye, igakora imyitozo ikaze mu rwego rwo kuzitwara neza mu mikino ya shampiyona iri imbere.

Yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye muri uyu mukino, kuko ikipe bakinnye banganyaga amanota ariko kuba bayitsinze bitumye barara ku mwanya wa mbere.

Yavuze ko ibanga ikipe  ikoresha muri iyi minsi kugira ngo itsinde ari imyitozo ndetse no gushyira hamwe kw’abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe.

Ikipe ya Polisi ya Handball imaze gutsinda imikino yayo yose, ifite amanota 9/9 ikaba ikurikiwe na APR nayo ifite amanota 9 ariko Polisi ikaba iyirusha ibitego kuko izigamye ibitego 95.

Intyoza.com

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga