• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Kamonyi : Kubwa CARSA bashoboye kubabarira ababiciye.

Editor
October 11, 2015
Ifoto intyoza.com

Nyuma yo kwakira inyigisho zibakangurira kubabarira n’abandi gusaba imbabazi bakoze itsinda bise iry’ubumwe n’ubwiyunge rya Mukinga.

Itsinda ry’abagabo n’abagore bagera kuri 20 bo mukagari ka mukinga  umurenge wa nyamiyaga akarere ka Kamonyi rigizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ndetse n’ababiciye ubu babanye mu mahoro.

Ifoto intyoza.com

Nyuma yo kwigishwa ndetse bagahugurirwa gusaba no gutanga imbabazi ku mpande zombi , ubu aba baturage bahamya ko babanye neza mu mahoro aho barahurirana , basabana amazi , batumirana bagakora n’ibindi bikorwa byinshi byiza byo kwiteza imbere bari hamwe.

Ibi byose ngo babikesha CARSA( umuryango wa gikirisitu ugamije ubwiyunge no gufasha abatishoboye ) yabasanze ikabaha ubufasha ,ikabigisha gusaba no gutanga imbabazi bashingiye ku ijambo ry’Imana risaba kubabarira  .

Mukangiriye Brigitte yasigaye wenyine mu muryango nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 , avuga ko nubwo bitari byoroshye kuri we ndetse benshi batabasha kubyumva yabashije kubabarira uwamwiciye umuryango agatuma aba impfubyi .
Mukangiriye avuga ko nubwo ari impfubyi ngo umutima we urakeye kuko yabashije kubabarira uwamwiciye akamugira impfubyi agira ati “ CARSA yaradusannye tuba umwe ubu ntawukikeka undi , iyo hari ubushera turasangira iyo hari ubukwe turahura ubukwe tukabukorana nanjye iwanjye nagira icyo nkoresha nkamutumaho nadwara akandwaza cyangwa se akaza kureba ko ndwaye tubanye neza rwose ntakibazo “.

Ifoto inka y'ubumwe n'ubwiyunge intyoza.com
Inka bise inka y’ubumwe n’ubwiyunge aho baziturinana uko ibyaye

Ntasibo Anastase ni uwakoze Jenoside , avuga ko nubwo bari barasabye imbabazi bakazihabwa leta ikabarekura bari bafite ikibazo , bafite urwikekwe badashobora gusuhuzanya ngo ariko CARSA imaze kubahugura urwikekwe rwarashize ubu ngo basasa inzobe bagafashanya muri byose.
Anastase agira ati “ kugeza magingo aya nk’urugero njyewe nitanzeho uwo niciye nahemukiye , abana be baza hano abanjye bajyayo , ndarwara akansura  ararwara nkamusura hagati yanjye nawe ntakibazo kandi na bagenzi banjye ni uko bimeze”.

Mu myaka igera kuri itatu abagize iri tsinda bamaze kwiteza imbere babikesheje CARSA ndetse no kwishyira hamwe kuko bahawe amahugurwa bagahabwa inka bise inka y’ubumwe n’ubwiyunge aho baziturinana uko ibyaye , bafite ubworozi bw’amatungo magufi , ikigega bahuriyeho kirimo amafaranga atari make bakaba bamaze kubyara irindi tsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge ry’abantu 20.

Share Article

Follow Me Written By

Editor

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga