Impamvu yo kujya mu itorero ku banyamakuru yasobanutse

Rucagu

Nyuma y’igihe hibazwa impamvu abanyamakuru bagomba kujya mu itorero bashyize barasubizwa amagambo ashira ivuga.

RucaguRucagu Boniface  umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu mu kiganiro n’abanyamakuru cyitabiriwe n’inzego zireberera itangazamakuru , abanyamakuru ku rubuga rwa Whatsapp kuri uyu wa 11 ukwakira 2015 yakuriye inzira k’umurima abibwira ko itorero ritabareba.

Mu bibazo byinshi byibazwaga n’abanyamakuru ndetse na bamwe mu banyarwanda ku kuba abanyamakuru bagomba kujya mu itorero , umuyobozi mukru w’itorero ry’igihugu yasobanuye ko abanyamakuru kimwe n’abandi banyarwanda bagomba kunyura mu itorero.
Rucagu Boniface agira ati

itorero ritangizwa n’umukuru w’igihugu ryahawe inshingano yo gutoza abanyarwanda bose.

Asubiza ku nyigisho abazajyayo bazigishwa agira ati

 abazajyayo bazaganirizwa mu gukoresha ubutore bwabo mu kubaka igihugu no kugiteza imbere hagendewe k’umuco w’ubutore.

Ku kuba hari abigeze kujya mu byiciro by’itorero byabanje , Rucagu ati

abatojwe mbere ntabwo babonye icyiciro cyihariye cyo gukora umuco w’ubutore wubakiye kundangagaciro na kirazira .

Byonyine kuganira kubakora imirimo yacu ku ndangagaciro za kirazira ni gahunda ishimwa n’isi yose.

Hibajijwe niba abanyamakuru bazagenda imirimo igahagarara , yasubije ko igihe nikijya kugera ababishinzwe bazahura barebere hamwe uko bizakorwa gusa yashimangiye agira ati

 nta na rimwe gutoza bihagarika imirimo y’akazi kirazira kikaziririzwa.

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu avuga ko n’abanyamakuru b’abanyamahanga badahejwe mu itorero ngo kuko ibyo bahatorezwa bitubaka u Rwanda gusa ahubwo byubaka Isi yose , agatanga ingero za bamwe mubanyamahanga batojwe barimo n’umwongereza wigisha muri kaminuza imwe mu Rwanda ubu yabaye umutoza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru MHC , Mbungiramihigo Peacemaker asubiza ku kuba hari bamwe bajya mu itorero ibyo bakuyeyo ntibibahindure bikaba nk’amasigarakicaro agira ati

 nta mahugurwa aba amasigarakicaro kubantu bose bayitabiriye   hari abo ahindura abandi kubera kudaha agaciro inshingano bafite bagatatira igihango bagiranye n’igihugu.