Muhanga : Ntabwo ihohoterwa ryashira ritavuzwe – Murekezi Anastase

Ifoto inzu Isange intyoza.com

Kugirango ihohoterwa rishingiye kugitsina hamwe n’irikorerwa abana rishire ni uko abantu barivuga kandi bakarirwanya .

Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase avuga ko ibikorwa bigamije ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye kugitsina ndetse nirikorerwa abana ari inshingano ya buri wese ndetse ko ari ibyo kuzirikana buri munsi.

Ni nyuma yo gutaha inzu nshya yuzuye ku bitaro bya Kabgayi ya one stop center izajya yakira abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana akaba kandi yanatangizaga amezi atatu k’ubukangurambaga bugamije kurirwanya azarangira mu mpera y’ugushyingo uyu mwaka .

Minisitiri w’intebe avuga ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ari ukubahiriza ibiteganywa n’itegeko nshinga rya Repuburika y’u Rwanda .

Minisitiri w’intebe agira ati

ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihungabanya uburenganzira bw’abarikorerwa kandi rikadindiza iterambere ry’umuntu kugiti cye n’iterambere ry’igihugu muri rusanjye ,kuko uwo ryakorewe adashobora gushyira umutima hamwe ngo atekane maze atere imbere.

Akomeza agira ati

ihohoterwa rikorerwa abana rigira ingaruka mbi cyane , umwana urikorewe aba yiciwe ejo he hazaza hagombye kuba heza , mwibuke ko abana aribo mizero nyakuri y’igihugu icy’aricyo cyose.

Minisitiri w’intebe agaya abaceceka mugihe habaye ihohoterwa muburyo ubwaribwo bwose ariko cyane cyane abitwaza ko ryakozwe na bamwe mubo mu muryango waba uwahohotewe cyangwa uwahohoteye akavuga ko ntawe ukwiye guceceka ko ahubwo hakwiye kuba ubufatanye munzego zose hakagaragara uruhare rwa buri wese.

Polisi y’igihugu igaragara cyane muri ibi bikorwa byo gukumira no kurwanya ihohoterwa yerekanye ko uburyo n’ubushobozi bihari mu gukurikirana ibi byaha bishingiye ku ihohoterwa byaba kugira abapolisi bafite ubumenyi buhagije ndetse n’ibikoresho bihagije.

Ifoto y’imodoka ya Polisi iri Mobile
Imodoka ya Polisi Mobile Clinic ya Isange one stop center

Minisitiri Oda Gasinzigwa ufite uburinganire n’iterambere ry’umuryango munshingano ze avuga ko ubukangurambaga batangije bw’amezi atatu atari ubwambere cyangwa ubwanyuma ko ari ukugirango barebe ibibazo basigaranye uko bimeze , ingufu zashyirwamo ari mu gukumira , gutanga serivise nziza kuwahohotewe hubakwa umuryango kuburyo burambye.

Minisitiri Oda agira ati

kimwe mu bikorwa birimo ni ukugira ngo tugire serivise zakira abahohotewe zidakuraho gukumira ikibazo cy’ihohoterwa ariko ahubwo zireba wawundi wahohotewe uburyo yafashwa kugirango abashe koko gusubira mu muryango nyarwanda yahumurijwe , yavuwe , yarengewe mu rwego rw’amategeko.