Yataye umwana mu musarani nawe bamuta muri yombi

Ifoto WC yatawemo umwana intyoza.com

Nyuma y’iminsi irindwi ataye umwana mu musarani nawe yatawe muri yombi ngo abazwe ibyo yakoze.

Umubyeyi w’imyaka 34 witwa Munderere Leontine nyuma yo kujugunya mu musarane umwana we yibyariye ubu ari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano kugirango abazwe n’amategeko ibijyanye n’ibyo yakoze byo kujugunya umwana mu musarane.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 27 ukwakira 2015 mu masaha ya mugitondo nibwo Leontine yafashwe ashyikirizwa inzego z’umutekano aho akurikiranywe ho kujugunya umwana mu musarane.

Munyemana Martin umugabo wabo na Leontine ( murumuna w’umugabo we ) yatangarije intyoza.com ko uyu mubyeyi nubwo umugabo we yapfuye ngo ntacyo yari abuze cyamutera igikorwa kigayitse nk’iki.

Uyu Munyemana avuga ati

uyu mugore umugabo we yamusigiye abana 2 gusa n’imitungo nyuma yabyaye undi aramurera , ubu yafataga ay’ubwiteganyirize bw’umugabo mbese ntacyo yari abuze cyatuma akora aya mahano kuko yari yifashije.

Ifoto abashungereye Leontina
Munderere Leontine wataye umwana mu musarane ubwo intyoza.com yageraga kubitaro bya Rukoma aho yari akiri ntabwo ubuyobozi bw’ibitaro bwemeye ko agira icyo atangaza ariko kubw’amahirwe yaje kujyanwa kuri bank agiye gushaka amafaranga yo kwishyura ibitaro tubasha kumubona yemera no kutuganiriza.

Leontine agira ati

rwose nanjye kubyara rwose sinamenya ukuntu byagenze nabonye ko umwana avutse yapfuye rwose nirwanaho kugirango mwihambire nicyo kibazo nagize n’ubwenge buke nagize nigira inama ngo reka mujugunye mu musarane.

akomeza avuga ko atigeze ajya kwa muganga ariko ubwo yafatwaga habanje kuza iyanyuma hanyuma aho umwana aziye akaza yapfuye.

Leontine asaba ubutabera imbabazi agira ati

njyewe ubutabera nabusaba imbabazi kuko ntabwo nanjye nabikoze ari ibintu ngambiriye ahubwo nuko nagize ubwenge bukeya kuko niyo ntabaza bari kuntabara bakanabona ko umwana nabyaye yaje yapfuye cyangwa se niyo njya kwa muganga bari kumbyaza n’ubundi yapfuye ariko atari njye ubikoze.

Rudahunga Jean Marie Vianney umuyobozi w’akagari ka Gihira umurenge wa Gacurabwenge ho muri Kamonyi uyu mubyeyi abarizwa mo yatangarije intyoza.com ko amakuru bayamenye bayabwiwe n’umuntu wari ucumbitse munzu ya Leontine .

Uyu muyobozi Rudahunga JMV avuga ko uyu mubyeyi yari yifashije nta kibazo cy’ubuzima bubi nk’urwitwazo yagira ngo kuko yari afite inka 2 murugo afite inzu akodesha ndetse anafata amafaranga y’ubwiteganyirize bw’umugabo kuko yari Mwalimu akaba na Pasitoro.