Inkuru mu mafoto y’uko intumwa za rubanda zakiriwe mu karere ka Kamonyi

Depite Cecile na Depite Devota

Inkuru mu mafoto y’uko intumwa za rubanda zakiriwe mu karere ka Kamonyi ubwo zasobanuriraga abaturage iby’ubutumwa bari barazihaye .

Igikorwa cyo kwakira izi ntumwa cyari cyakoranije abaturage batuye mu mirenge ya : Musambira , Nyarubaka n’igice gito cy’umurenge wa Kayumbu nyuma bahava bajya gusoreza mu murenge wa Gacurabwenge , abaturage bakaba basobanurirwaga icyo intumwa zabo zakoze ubwo zatumwaga guhindura ingingo ya 101 yo mu itegeko nshinga rya Repuburika y’u Rwanda ubwo yari itarahindurwa.

Izi ntumwa zari Depite Cecile Murumunawabo hamwe na Depite Uwamaliya Devota baherekejwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi , kwakirwa kwabo byagaragaraga nk’umunsi mukuru aho abaturage bari bitabiriye kubwinshi  babarirwa  hagati y’ibihumbi icumi na cumi na bitanu mu mirenge yose basuye .

Mfasha turebane aya mafoto :

Munyaneza Theogene