Dr Kaberuka Donald yashinzwe ikigega cy’amahoro muri Afurika yunze ubumwe

Nyuma yo kuyobora neza Banki ny’Afrika itsura amajyambere agasoza manda ye Dr Kaberuka Donald yongeye kugirirwa icyizere na Afurika.

Dr Kaberuka Donald umunyarwada w’imyaka 64, nyuma yo kurangiza manda ku mwanya wo kuyobora Banki nyafurika itsura amajyambere muri gicurasi umwaka ushize wa 2015 yagizwe umuyobozi w’ikigega gishinzwe gufasha ibikorwa byo kugarura amahoro mu muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Dr Donald Kaberuka
Dr Donald Kaberuka

Dr Kaberuka kugeza ubu afatwa nk’umwe mu bagabo b’abahanga bakomeye mu by’ubukungu Isi ifite, Dr Kaberuka mu gihe yashingwaga Banki Nyafurika itsura amajyambere yari igeze mu marembera mu by’ubukungu, yazahuye iyi banki yongera kuba iyo abanyafurika babona nka banki ikomeye kandi ifite icyerekezo cyiza.

Dr Nkosazana Dlamini-Zuma umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe niwe wagize Dr. Kaberuka Donald guhagararira ikigega cy’amahoro cy’Umuryango wa Africa yunze ubumwe.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →