• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
23/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
23/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
23/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye

Mahama: Impunzi z’Abarundi nubwo ubuzima bugoye ariko zirashima

Umwanditsi
March 10, 2016

 

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe ngo nubwo ubuhunzi bugoye ariko ngo zirashima.

Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 9 Werurwe 2016, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi(UNHCR), iryita kubiribwa (WFP), DFID na MIDIMAR, basuye iyi nkambi ya Mahama bari hamwe n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye.

Nyuma y’igihe Abarundi bahunze Igihugu cyabo kubera umutekano muke, abahungiye mu Rwanda bari munkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, kuribo ngo ni byinshi biba bigoye mubuzima bw’ubuhunzi ariko ngo barashima Leta y’u Rwanda n’ababafasha.

Abayobozi basuye inkambi basobanurirwa ibijyanye n'ibyo impunzi zihabwa.
Abayobozi basuye inkambi ya Mahama basobanurirwa ibijyanye n’ibyo impunzi zihabwa.

Muri iyi nkambi itari nto, nubwo ubuzima bw’ubuhunzi ntawe ubwishimira cyane ko ngo utabasha kuhabonera ibyo ushaka byose nkuko waba uri iwawe, cyangwa se ngo wihe ukurikije ubushobozi ufite, barashima uko bakiriwe n’uburyo bakomeje kwitabwaho na Leta y’u Rwanda hamwe n’ababafasha bose.

Faida Zainabu, ari muri iyi nkambi nk’impunzi, ari mu ishyirahamwe ry’abagore bakora imitako itandukanye, gutunganya ibitambaro bafuma no gutaka inkoko, imikeka, ibiseke, amashuka n’ibindi.

Abarundi kazi bari mu nkambi nti bicaye ubusa bakora imirimo y'ubukorikori yababyarira inyungu.
Abarundi kazi bari mu nkambi nti bicaye ubusa bakora imirimo y’ubukorikori yababyarira inyungu.

Zainabu, avuga ko ibi ari mu rwego rwo kudategereza gucungira gusa kubyo bahabwa ngo biba bitanahagije, gusa ngo nubwo bashima ariko barasaba Leta y’u Rwanda n’imiryango ibafasha kubaba hafi bakabashakira Amasoko y’ibyo bakora no kubaha ibikoresho.

Rivuzimana Nesitori, ni mucoma( yotsa inyama) hano mu nkambi, aganira n’intyoza.com, avuga ko ashima uburyo u Rwanda rwabakiriye ndetse n’uko babanye n’abanyarwanda hanze y’inkambi ngo cyane ko ihene abaga azihabwa n’umunyarwanda bakagabana inyungu.

Marie Minani, umubyeyi uri muri iyi nkambi, avuga ko ubuzima bwo mu nkambi yego bugoye ariko kuri we ngo ikimufasha ku kongera ibyo abona mu nkambi ngo ni ukujya gupagasa mugiturage akabona udufaranga duke akongekanya ubuzima bugakomeza.

Abayobozi berekana ko bifatanije n'impunzi mu kuziha ibyo kurya.
Abayobozi berekana ko bifatanije n’impunzi mu kuziha ibyo kurya.

Ngoga Aristarque umuyobozi w’inkambi ya Mahama, avuga ko ibyo impunzi zigenerwa zibibona ku kigero cyashyizweho, yemera ko ahari abantu ibibazo bitabura, avuga ko bagerageza gushaka ibisubizo byatuma ubuzima bw’izi mpunzi burushaho kuba bwiza.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5800 Posts

Politiki

4051 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

993 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga